Nyamasheke: Kubaka isoko rya kijyambere rya Buhinga byazamuye inyungu z’abahacururiza

Abacururiza mu nyubako nshya z’isoko rya kijyambere rya Buhinga riri mu karere ka Nyamasheke baratangaza ko bishimira izi nyubako kuko zatumye bagera ku nyungu batashoboraga kugeraho mbere y’uko ryubakwa kuko bacururizaga mu mbaho.

Ibi byatangajwe n’abacuruzi bacururiza kuri iri soko rya kijyambere, ubwo kuri uyu wa kabiri, tariki 22/01/2013 iri soko ryafungurwaga ku mugaragaro nk’igikorwa cyagezweho ku bw’Ikigega RLDSF, gitera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze.

Isoko rya kijyambere rya Buhinga ryafunguwe ku mugaragaro ryubatse mu kagari ka Buvungira mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke.

Isoko rya Buhinga riri ku muhanda wa kaburimbo unyura mu karere ka Nyamasheke.
Isoko rya Buhinga riri ku muhanda wa kaburimbo unyura mu karere ka Nyamasheke.

Iri soko rigizwe n’ibyiciro bibiri birimo igice cy’ibibanza byo mu isoko risakariye ndetse n’ikindi gice kigizwe n’ibyumba by’ama-butike n’ama-resitora bicururizwamo n’abantu batandukanye. Muri iri soko kandi harimo inyubako ikorerwamo na Koperative UMURENGE SACCO ya Bushekeri.

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro iri soko rya Buhinga, Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, yasabye abacururiza muri iri soko ko bakwiriye kwifashisha iri soko kugira ngo bongere umusaruro kandi bakarangwa no guhanga udushya mu bucuruzi bakora.

Bigango Prosper wari Intumwa ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, akaba anashinzwe imitegekere y’inzego z’ibanze mu Ntara y’Iburengerazuba yasabye abacururiza mu isoko rya Buhinga kurifata neza kugira ngo rizabageze ku iterambere bifuza, haba kuri bo ubwabo ndetse n’umurenge wa Busdhekeri ryubatsemo.

Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste ari kumwe n'Intumwa ya MINALOC bafunguye ku mugaragaro Isoko rya Buhinga.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste ari kumwe n’Intumwa ya MINALOC bafunguye ku mugaragaro Isoko rya Buhinga.

Ntamugabumwe Anastase ucuruza ibikoresho by’amashuri n’ibyo mu biro muri iri soko yemeza ko inyubako nshya z’iri soko bazibonamo icyizere cyo gutera imbere.

Ibi Ntamugabumwe abishingira ko mbere y’uko iri soko rya kijyambere ryubakwa, bacururizaga mu mbaho, hakarangwa umwanda ku buryo rimwe na rimwe bajyaga baterwa isoni no kuvuga ibyo bakora bitewe n’aho babikorera.

Ntamugabumwe akomeza avuga ko izi nyubako zibashoboza kugera ku nyungu ugereranyije n’uko byari bimeze ritarubakwa.

Isoko rya kijyambere rya Buhinga ryuzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 290 rikaba rigizwe n’ibibanza (stands) 70 ndetse n’ibyumba bicururizwamo 26.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka