Nyamasheke: Abikorera b’Indashyikirwa 17 bahagurukanye asaga miliyoni 6 mu rwego rwo kwiyubaka

Muri gahunda yo gutoranya Abikorera b’Indashyikirwa muri buri karere, kuwa mbere tariki 24/06/2013, mu karere ka Nyamasheke habonetse ku ikubitiro abikorera b’Indashyikirwa 17 bahise batanga umusanzu wa miliyoni 6 n’ibihumbi 100 yo gushyigikira urwego rwabo.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, Kamuzinzi Godefroid, yavuze ko Abikorera b’Indashyikirwa bazatuma uru rwego rugira imbaraga kugira ngo rubashe kugera ku ntego z’iterambere ry’abikorera.

Yavuze ko kugira ngo urwego rw’ubucuruzi rutere imbere bisaba abafatanyabikorwa benshi kandi kugira ngo bigerweho bikaba bisaba amakuru afatika n’ubuvugizi. Yagize ati “Muri uru rwego rw’Indashyikirwa rero, icyiza cyabyo ni uko tuzajya dusangira amakuru”.

Abikorera batandukanye bitoyemo ab'Indashyikirwa bahita batangirana miliyoni 6 n'ibihumbi 100.
Abikorera batandukanye bitoyemo ab’Indashyikirwa bahita batangirana miliyoni 6 n’ibihumbi 100.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera ushinzwe ibikorwa ku rwego rw’Igihugu, Mukarwema Yvette yavuze ko abikorera b’indashyikirwa bazatuma uru rwego rwiyubaka kandi rukibonamo ubushobozi buzajya bubashoboza mu mikorere yabo ya buri munsi.

Kuba muri uru rwego rw’abikorera b’indashyikirwa biha abarwinjiyemo amahirwe yo kuba imboni mu ishoramari n’ubucuruzi bikorwa n’abikorera kandi bakabona ijambo n’ubuvugizi kugira ngo urwego rwabo rukomeze gutera imbere.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa mu Rugaga rw'Abikorera ku Rwego rw'Igihugu, Mukarwema Yvette.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa mu Rugaga rw’Abikorera ku Rwego rw’Igihugu, Mukarwema Yvette.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, yavuze gahunda y’Abikorera b’Indashyikirwa ari ingirakamaro mu karere ka Nyamasheke kugira ngo urwego rw’abikorera rukomere, bityo binafashe mu iterambere ryihuse riganisha ku cyerekezo 2020 u Rwanda rwihaye ndetse no gufasha muri gahunda y’amajyambere y’akarere y’imyaka 5.

Umusanzu utangwa n’abikorera b’indashyikirwa ni uwo gushyigikira ikigega cy’urugaga rw’abikorera ku rwego rwa buri karere kugira ngo uru rwego rukomeze gukora neza ku buryo no mu gihe nta nkunga rwaba rukibona rwabeshwaho n’amaboko y’abanyamuryango barwo kandi rudahungabanye cyangwa ngo ruhagarike gutanga serivise rwatangaga.

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Iburengerazuba, Kamuzinzi Godefroid.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, Kamuzinzi Godefroid.

Umusanzu uherwaho ku wikorera w’indashyikirwa ni amafaranga ibihumbi 200 ashobora kugenda azamuka bitewe n’ubushobozi bw’uwikorera ndetse n’umutima yumva afitiye iterambere ry’Urugaga rw’Abikorera.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka