Nyagatare: Kurya inyama bimusaba kugurisha ibiro 15 by’ibishyimbo

Abahinzi bo mu Karere ka Nyagatare barinubira ko umusaruro wabo uteshwa agaciro kandi ibiciro by’ibindi bicuruzwa bakenera bitajya bimanuka.

Aba baturage batanga urugero ku biciro by’inyama byazamutse cyane ku buryo ubu umuturage uhinga ibishyimbo bimusaba kugurisha nibura ibiro 15 by’ibishyimbo kugira ngo ashobore kugura ikiro kimwe cy’inyama.

Rutikanga wo mu Murenge wa Gatunda mu Karere ka Nyagatare yagize ati “Nk’inyama ni ukuzivaho, naho ubundi twazicwa n’inzara”. Uyu muturage yatanze urugero ko umufuka w’ibiro 100 by’ibishyimbo uhwanye n’ibiro 6,5 by’inyama.

Si abatuye mu duce tw’icyaro gusa mu Karere ka Nyagatare bafite icyo kibazo kuko no mu mujyi wa Nyagatare ikiro cy’inyama kigura amafaranga 2200 mu gihe ikiro cy’ibishyimbo bagihaha ku mafaranga 220. Bisobanura ko uguze ikiro cy’inyama aba yigomwe ibiro 10 by’ibishyimbo.

Rudahunga Ladislas, umwe mu bagize cooperative y’abacuruzi b’inyama mu mujyi wa Nyagatare, yavuze ko iri zamuka ry’ibiciro by’inyama ridaterwa no kwifuza kunguka menshi ahubwo ngo inka ziyongereye agaciro bityo ngo bakaba bakoreraga mu gihombo.

Rudahunga akomeza avuga ko kwiyongera kw’igiciro cy’inyama byatumye abaguzi bagabanuka nubwo kuri bo nta kibazo bafite kuko ikigamijwe ari inyungu atari ugucuruza byinshi.

Safari Francis, Ushinzwe ubworozi mu murenge wa Nyagatare, avuga ko aba bacuruzi bajya kongera igiciro babanje kubijyaho inama n’ubuyobozi bukabibemerera kuko igiciro cy’inka cyazamutse.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka