Muri iki gihe cy’umwero w’imyaka usanga bamwe mu baguzi bazenguruka mu baturage bashaka iyo kugura bitwaje iminzani yabo. Hakaba n’abashyira iminzani imbere y’ingo zabo umuturage akabazanira bakamugurira.

Nzeyimana Pascal utuye mu mudugudu wa Kabirizi akagari ka Mbare umurenge wa Karangazi, yemeza hari ubwo utwara umusaruro ku baguzi batandukanye ariko umutwaro umuntu ajyanye akabwirwa ibiro bitandukanye n’uby’undi.
Agira ati “Baratwiba baratumaze nibo duhingira. Upimuza ku bantu batatu bose bakakubwira ibiro bitandukanye. Iminzani yabo baba barayifunze ukuntu kuburyo umufuka w’ibiro 100 usangamo hagati ya 70 na 80.”
Yampaye Evariste umuguzi w’ibishyimbo, ibigori n’amasaka mu mudugudu wa Kabirizi akagari ka Mbare, n’ubwo ahakana ko we umunzani we atawishe, yemera ko bamwe muri bagenzi be benshi babikora.
Avuga ko impamvu babikora ni ugushaka inyungu nyinshi kuko ubundi ngo ikiro bacyungukaho amafaranga 10 gusa.
Ati “Njye simbikora ariko bagenzi banjye barayica kuburyo nyine upima ibiro bashaka. Urebye impamvu bikorwa n’indonke kuko ikiro tucyungukaho amafaranga 10 gusa. Ukibikora ariko nawe ntakibona abakiriya.”
Zimurinda Philbert, umukozi wa RSB ushinzwe ibipimo avuga ko iminzani yemewe gukoreshwa ari iriho ikimenyetso cyabo gusa. Asaba abaturage n’ubuyobozi kubafasha guca iyi minzani kuko yifashishwa kwiba abaturage kandi abayikoresha nabo ari abamamyi.
Ati “Abayobozi b’ibanze bakwiye kudufasha kuko abo bantu benshi baba ari abamamyi. Abaturage nabo ntibatumenyesha ngo tubafate kandi twarabibabwiye. “
Zimurinda avuga ko iyemewe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge ngo ntishobora gufungurwa kandi ngo iba ifiteho ikimenyetso cy’iki kigo.
Iminzani itemewe ahanini ngo iboneka mu turere twegereye imipaka yinjira mu gihugu mu buryo bwa magendu. Abiba abaturage bakoresheje iminzani ahanini ngo baba bayitunze ari myinshi kuko hari uwo baguriraho n’uwo bagurishirizaho.
Ohereza igitekerezo
|
Yihangane gusa bamenye ko bagomba kujya barya akagabuye basuzume ko iyo mico atayizanye mu murenge wa Gashora dore ko umwaka ushize batanze ibyiciro bibiri gusa.