Ibi babitangarije umuyobozi w’intara y’iburasirazuba, Uwamariya Odette, ubwo kuri icyi cyumweru yafunguraga imurikagurisha ryateguwe n’urugaga rw’abikorera muri iyi ntara, ryitabiriwe n’abacuruzi, abanyabukorikori n’ibigo bitanga services.
Muri iri murikagurisha ryatangiye taliki 14/11/2013 mu karere ka Nyagatare aho abacuruzi batandukanye basabwe gukomeza guharanira guhanga udushya hagamijwe kwihutisha iterambere.

Ubwo umuyobozi w’intara y’iburasirazuba yafunguraga iryo murikagurisha ku mugaragaro tariki 17/11/2013 yasuye ama stand amurikirwamo ibicuruzwa bitandukanye harimo amabanki nka COGEBANK bagasobanurirwa service zihatangirwa bagakomereza kuri BK, Duterimbere na ECOBANK n’ibindi.
Uretse ibi bigo, iri murikagurisha ryitabiriwe n’abanyabukorikori baturutse mu turere tugize intara y’uburasirazuba harimo abakora imirimo y’ubudozi, ubuhinzi, abakora imbabura zifasha mu kurengera ibidukikije, kwigisha gukora uturima tw’igikoni n’abihangira udushya bakora imashini zibafasha mu kazi kabo nkuko byagaraye muri stande y’akarere ka Gatsibo.
Utu turere kandi twashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga, abatugana bakaba bahabwa amakuru y’ibibakorerwa.

Abavuzi gakondo babifitiye ibyangombwa, nabo bitabiriye imurikagurisha aho banaganwa n’abantu batari bake, bakabaganiriza ku buvuzi bwa gihanga ndetse bakanabasuzuma.
Ikindi cyiciro n’icyabacuruzi banahamya ko imurikagurisha nk’iri rituma abantu bungukira ubwenge kuri bagenzi babo, nkuko byagarutsweho na Uwizeye Immaculee ucuruza ibicuruzwa by’uruganda Inyange.
Nyuma yo gusura abitabiriye imurikagurisha, Guverneri Uwamariya yaganirije abaturage ashimira cyane urugaga rw’abikorera uko bateguye iki gikorwa, avuga ko iyi ari imwe mu nzira yo kwihesha agaciro no guharanira kwigira.
Iri murikagurisha ryanitabiriwe n’abaturuka mu zindi ntara no mu bihugu by’abaturanyi rikazamara iminsi icumi aho rizasozwa taliki 24/11/2013.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|