Ni iki Abanyarwanda bazungukira mu imurikabikorwa rya 15 ry’abanyabukorikori rizwi nka Jua kali/Nguvu kazi?

Jua kali/Nguvu kazi ni imurikabikorwa ngarukamwaka ry’abanyabukorikori baturuka mu bihugu bitanu bigize Afurika y’uburasirazuba, aho bahura berekana ndetse banasangira ubunararibonye ku bihangano byabo by’ubukorikori.

Iri murikabikorwa ry’abanyabukorikori rigiye kuba ku nshuro ya 15, riteganyijwe kubera mu Rwanda guhera tariki 1-7 /12/2014), nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda Francois Kanimba.

Abagize akanama ko gutegura iri murikabikorwa riteganyijwe mu cyumweru cya mbere cy'ukwezi k'Ukwakira.
Abagize akanama ko gutegura iri murikabikorwa riteganyijwe mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi k’Ukwakira.

Yagize ati “Iri murikabikorwa rya 15 ry’abanyabukorikori baturutse mu bihugu bitanu bigize Afurika y’uburasirazuba, rizabera mu Rwanda muri uyu mwaka mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira, ribere aho imurikagurisha ngarukamwaka risanzwe ribera i Gikondo.

“Kandi inzego zose bireba zirimo abikorera ku giiti cy’abo, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, abashinzwe umutekano ndetse n’abahagarariye ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba imyiteguro bayigeze kure.”

Candali velena nawe w'umunyabukorikori arakangurira abanyarwanda kuzaza ari benshi kuko babahishiye ibihangano binoze kandi byiza.
Candali velena nawe w’umunyabukorikori arakangurira abanyarwanda kuzaza ari benshi kuko babahishiye ibihangano binoze kandi byiza.

Icyo Abanyarwanda bazungukira muri iri murikabikorwa ry’abanyabukorikori ni ikihe?

Kigali Today yifuje kumenya icyo Abanyarwanda bazitabira rino murikabikorwa bazungukiramo, yegera bamwe mu banyabukorokorikori bamaze kuryitabira inshuro zigera kuri eshatu, bagira icyo batangaza.

Candali Velena umaze kwitabira Jua kali/Nguvu kazi ku nshuro ya gatatu muri Kenya, Uganda no mu Burundi yatangarije Kigalitoday inyungu abona azakura muri iri murikabikorwa rya 15.

Imipira ibitenge amasakoshi biri mubyo berekana badoda ndetse bakanandikamo mu buryo bw'ubukorikori.
Imipira ibitenge amasakoshi biri mubyo berekana badoda ndetse bakanandikamo mu buryo bw’ubukorikori.

Yagize ati “Mu imurikabikorwa nk’iri, umuntu yungukiramo inshuti nyinshi zimufasha kumenyekanisha ibihangano hanze bikabona amasoko, akanungukiramo abakiriya batandukanye bakenera ibihangano byacu natwe tukabona ku byabandi, kandi natwe tukungukiramo ubunararibonye ku bandi baba baturutse mu bindi bihugu, budufasha kunononsora ibihangano byacu kugirango birusheho kunogera ababireba bakabyishira, bakabigura ku bwinshi.”

Candali ukora ubukorikoli bujyanye n’imitako itandukanye yo munzu, amakarita atandukanye yo kwandikiranaho ubutumwa n’ibindi, yatanze urugero rw’ukuntu muri Jua kali/Nguvu kazi ziherutse, yungukiyemo amasoko menshi y’ibihangano bye mu gihugu cy’u Bwongereza yoherereza ibihangano bye buri kwezi.

Mukantwari Alivera atangaza ibyo azungukira muri iri murikabikorwa harimo n'ubunararibonye mu bukorikori bwe.
Mukantwari Alivera atangaza ibyo azungukira muri iri murikabikorwa harimo n’ubunararibonye mu bukorikori bwe.

Yavuze ko afite n’irindi mu gihugu cya Turikiya agiye kubona, ku buryo kugeza ubu amaze kuba umunyabukorikori mpuzamahanga, abikesha kwitabira Jua kali/Nguvu kazi.

Ibi byashimangiwe na Mukantwari Alivera ukora ubukorikori bw’ubudozi, kwandika ku myenda ku buryo bunogeye amaso, akadoda n’amasakoshi akunzwe cyane muri Afurika y’uburasirazuba, aho atangaza ko kwitabira Jua kali/Nguvu kazi byamufashije kubona amasoko yo kudodera imyenda y’ishuri no kwandika kuri iyo myenda mu Bigo bitandukanye byo mu Rwanda, Uburundi, n’Ubugande.

Mukantwari Alivera yerekana amasakoshi adoda akunzwe cyane muri afurika y'uburasirazuba.
Mukantwari Alivera yerekana amasakoshi adoda akunzwe cyane muri afurika y’uburasirazuba.

Yongeyeho ko nawe afite n’isoko ry’amasakoshi agera ku 1800 muri Kenya rya buri kwezi, byose akaba abikesha kwitabira Jua kali/Nguvu kazi ziherutse.

Yanatangaje kandi ko yungukiyemo ubuhanga bwinshi mu bijyanye n’ubucuruzi bwe, birimo kwakira neza abakiriya, gufata neza abakozi, kumenyekanisha ibyo dukora, kuburyo ahamya ko ubucuruzi bwe ubu buhagaze neza, kandi buri ku rwego mpuzamahanga.

Mukantwari yatangaje kandi ko muri iyi izabera mu Rwanda, azungukiramo ubunararibonye bw’inyongera bwo gukoresha amamashini adoda ku buryo bw’ikoranabuhanga afite kandi yakomoye mu nyungu yakuye mu bihangano bye yagurishije muri Jua kali/Nguvu kazi ziherutse.

Yemeza ko akurikije uburyo ibihangano bye, ndetse ni bya bagenzi be bakomeje kubyongerera udushya, ahamya ko amasoko azarushaho kwiyongera, amafaranga akaboneka ndetse n’igihugu kikayabona biciye mu misoro bazajya batanga.

Aba banyabukorikori bari bahagarariye abandi bagera kuri 200 bateganya kuzitabira iri murikabikorwa rya Jua kali/Nguvu kazi rya 15, barakangurira abanyarwanda kuzitabira iri murikabikorwa ari benshi kuko babafitiye ibihangano byiza kandi biri ku rwego mpuzamahanga, kugirango abanyamahanga batazabibacura.

Roger Marc Rutindukanamurego

Ibitekerezo   ( 2 )

birakwiye ko benshi tugerayo tukamenya nabenshi , ndetse tukahigira byinshi , uyu ni umwanya uba utazagaruka wo kwiga kandi tukawufata nkuwutazagaruka

damascene yanditse ku itariki ya: 11-10-2014  →  Musubize

abanyarwanda tuzungukira byinshi muri iri murikagurisha kandi turashimira abarutuzaniye

rutunga yanditse ku itariki ya: 11-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka