Ngororero: NRD yahagaritswe gucukura amabuye y’agaciro

Nyuma yo kugaragara ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buri mu bitera iyangizwa ry’ibiti no gukurura imyuzure mu migezi inyura muri Gishwati ikiroha muri Sebeya, ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bwafashe icyemezo cyo guhagarika sosiyete yitwa NRD (Natural Resources Development).

Umuyobozi w’akarere, Ruboneza Gedeon, avuga ko bahagaritse NRD kuko ibyo bagiye bavugana n’ubuyobozi bwayo birimo kubungabunga amashyamba no kutangiza imigezi batabishyize mu bikorwa.

Nyuma haje gufatwa icyemezo cyo guhagarika ubucukuzi bw’iyo sosiyete igihe gito kugira ngo habanze gusanwa ibyangiritse ariko igakomeza gucukura rwihishwa.

Abacukura amabuye rwihishwa bitwaza impamba cyangwa bagatekera mu myobo.
Abacukura amabuye rwihishwa bitwaza impamba cyangwa bagatekera mu myobo.

Nyuma yo gusiba imiyoboro ijyana amazi mu bisimu by’iyo sisoyete ari nayo amanukana isuri n’itaka ikarunda mu migezi, abacukuzi bakomeje gukora cyane cyane mu masaha ya mu gitondo na nijoro bitwaje ko NRD ifite ahandi ikorera muri uwo murenge.

Ibyo barabikoraga amabuye avuye muri Gishwati akitirirwa ko yacukuwe mu yindi misozi iyo sosiyete ikoreramo; nk’uko ubuyobozi bw’umurenge wa Muhanda bubitangaza.

Abacukura amabuye bihisha mu myobo kuko igera kure cyane.
Abacukura amabuye bihisha mu myobo kuko igera kure cyane.

Ubuyobozi bw’akarere kandi buvuga ko butaramenya igihe buzakomorera iyo sosiyete kuko igaragaza intege nke mu kubahiriza amabwiriza agenga ubucukuzi.

Amasosiyete acukura amabuye y’agaciro asabwa kubungabunga ibidukikije no kwita ku buzima bw’abakozi bahabwa ibikoresho bigezweho ndetse bakanashyirwa mu bwishingizi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka