Ngororero: Aborozi bo muri Muhanda bagiye kubona aho bagurishiriza amata

Akarere ka Ngororero gafatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo RAB barimo kubaka amakusanyirizo mu murenge wa Muhanda kugira ngo aborozi baho babone isoko ry’amata.

Imirimo yo kubaka zimwe mu nyubako zizashyirwamo amakusanyirizo igeze kure kandi aborozi barabyishimiye.

Hashize igihe kitari gito abantu bafite ibikorwa by’ubworozi mu murenge wa Muhanda cyane cyane abafite inzuri muri Gishwati no mu nkengero zayo, bavuga ko umusaruro w’amata ubapfira ubusa kubera kutagira isoko ryayo.

Muri ako gace usanga amata agurishwa ku mafaranga makeya cyane, nk’aho ikajerikani ka litiro eshanu kagurishwa ku mafaranga 300 gusa naho ijerikani ya litiro 20 ikagurishwa hagati y’amafaranga 1500 na 2000.

Imwe mu nyubako zizashyirwamo ikusanyirizo ry'amata.
Imwe mu nyubako zizashyirwamo ikusanyirizo ry’amata.

Umwe mu bororeye inka nyinshi aho hantu yadutangarije ko kutagira aho bagurisha amata byari bitangiye gutuma agabanya umubare w’inka ahororeye kandi ngo hari na bagenzi be bendaga kubigenza batyo.

Ikindi ngo hari abagiye bahabwa ahantu ho kororera kubera kuhakundira ubwatsi buhaboneka, ariko bamenya ko nta soko ry’amata rihari bagahita bareka imishinga yabo.

Uretse ayo makusanyirizo agiye kuhashyirwa, ubusanzwe muri ako gace hagaragaraga aho bakorera fromage (fromagerie) habiri ariko naho hadashobora gukoresha amata menshi kubera isoko ritoya bafite.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhanda avuga ko ubuyobozi nta gihe butazahagurukira gukemura ibibazo by’abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage, ariko nabo akabasaba kutareba inyungu zabo gusa ahubwo bagomba no gushyira mu bikorwa gahunda nziza Leta iba yahisemo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka