Ngoma: Urubura n’umuyaga wagushije insina byatumye ibitoki bihenda

Mu gihe Kibungo hari hazwiho kugira ibitoki byinshi bigura make ubu noneho byarahindutse kubera umuyaga mwinshi n’urubura byahaguye bigasiga byangirije urutoki.

Abahaha iki gihingwa bavuga ko ibiciro bikomeje kuzamuka byazahindura amateka ya Kibungo mu kugira ibitoki. Mu gihe ikilo cy’igitoki cyaguraga amafaranga, mu minsi ishize itageze ku mezi abiri, ubu noneho ikilo cy’igitoki cyageze ku mafaranga 90.

Iri zamuka ryihuse cyane mu bitoki, abahinzi bavuga ko ryatewe n’imvura yaguyemo umuyaga mwinshi bikibasira ahantu hakundaga kuva ibitoki byinshi maze insina zose zikagwa aribyo biri gutuma ibitoki bihenda cyane.

Insina zahuye n'umuyaga n'urubura none ibitoki byarahenze.
Insina zahuye n’umuyaga n’urubura none ibitoki byarahenze.

Jean de Dieu umwe mu bahinzi b’urutoki yabisobanuye atya; “Twagushije umuyaga mwinshi cyane kuburyo ubu nawe ujya mu rutoki agahinda kakakwica. Insina zose zagiye hasi izari zifite imyano ziba ziraguye mbese igitoki ubu ni idorari.”

Umwe mu barangura ibitoki ku magare akabigemura mu mujyi wa Kibungo avuga ko nabo kubona ibitoki bibagora kuko bajya ku bantu nka batatu kugira ngo babone ibyo bazana ku igali mu gihe ubundi bajyaga ku muntu umwe.

Uretse imvura yaguye nabi muri iyi minsi ikonona ibintu n’imyaka bitewe n’umuyaga ndetse n’ urubura, inkuba nazo zivuganye bamwe abandi bajyanwa kwa muganga mu mirenge itandukanye y’akarere ka Ngoma.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka