Ngoma: Sotra Tours iratungwa agatoki mu gukereza abagenzi

Abagenzi bakoresha umuhanda Rusumo-Ngoma-Kigali batega imodoka za Sotra barinubira ko hari imdoka z’iyi agence zigenda zihagarara mu nzira zishyiramo abagenzi nka twegerane.

Uretse gutinda mu mayira zipakira abagenzi, izi modoka ngo niyo zigeze muri gare zitindamo cyane zishakisha abagenzi ku buryo abagenzi baba bashwana na chauffeur kubera kubakereza.

Girukubonye Ignace ni umwe mubahuye n’ iki kibazo tariki 15/10/2012, avuga ko imodoka yagiyemo yagendaga ihagarara mu nzira bashyiramo abagenzi kandi zemerewe guhagarara aho bakorera gusa.

Yagize ati “Njyewe nabonye izi modoka za Sotra rwose ntaho zitandukaniye na twegerane kuko zigenda zitoragura abantu mu muhanda. Uburengenzira bw’umugenzi bukwiye kubahirizwa kuko niba ari express igomba gukora nka express.”

Uyu mugenzi siwe wenyine ukomeje kwinubira imikorere ya Sotra Tours zo muri Ngoma, kuko usanga hari n’abandi bagenzi barega imodoka z’iyi agence kugenda zitoragura abantu mu nzira.

N'izindi agence zishinjwa kutubahiriza isaha ariko kugenda zishaka abantu mu nzira biravugwa kuri Sotra gusa.
N’izindi agence zishinjwa kutubahiriza isaha ariko kugenda zishaka abantu mu nzira biravugwa kuri Sotra gusa.

Uwitwa Vestine nawe avuga ko aherutse kugendana na Sotra agiye i Kigali maze ikajya itinda cyane muri gare itegereje ko yuzuza, ikindi nuko ngo nubwo ari express idatinya gushyiramo abantu mu nzira nka taxis za twegerane.

Yagize ati “Twaragiye tugeze i Kabrondo chauffeur arigendera, twarategereje kugeza igihe aziye maze nabwo ntiyahita adutwara kuko bari bategereje abagenzi, tuvuye muri gare yakomeje kugenda ahagarara ashyiramo abantu mu nzi bamuteze.”

Abagenzi basaba ko RURA yakurikirana iki kibazo cya Sotra kuko kibangamiye abagenzi.

Ubuyobozi bwa Sotra muri gare ya Ngoma buhakana ko ikereza abagenzi ariko umwe mu bashoferi bayo yatangaje ko impamvu batubahiriza amategeko aruko baba bashaka versement.

Yagize ati “Imodoka zikorera muri Sotra si iza agence nk’uko bigenda za Butare, ubwo rero hari igihe utinda ugirango udatwika essence ukabura icyo uverisa boss”.

Ikibazo cyo gukereza abagenzi kimaze igihe kinini kivugwa muri agence zikorera Rusumo-Ngoma-Kigali, yaba muri Stella Express, International Express, Sotra Tours, Matunda Express ariko ikibazo cyo kwinjiza abagenzi mu nzira kiri kuvugwa muri Sotra Tours gusa.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka