Ngoma: Abubatse isoko ry’akarere bamaze amezi atanu badahembwa

Abakozi 80 bakoze imirimo yo kwagura isoko rikuru ry’akarere ka Ngoma bavuga ko bamaze amezi atanu badahembwa none imibereho ntiyifashe neza. Aba bakozi biganjemo abubatsi n’abayede.

Muri ayo mezi atanu ashize, ngo babonaga amafaranga aruko batakiye rwiyemezamirimo wabakoreshaga witwa Ruhumuriza Theobari nabwo aruko bamutakiraga inzara ibishe akabahaho duke two kurya ariko ngo ubu ntibakibona nayo kugura isabune.

Uyu rwiyemezamirimo yemera ko abo bakozi atarabahemba ariko ko nawe abitetwa nuko akarere kataramwishyura. Yagize ati “Maze iminsi nongeye kwandikira akarere ka Ngoma ariko nteganya gusubirayo vuba kuko nanjye ikibazo kirampangayikishije kuko ubu ndi guhomba kuko imirimo yahagaze”.

Isoko rikuru ry'akarere ka Ngoma riri kwagurwa.
Isoko rikuru ry’akarere ka Ngoma riri kwagurwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ngoma, Muzungu Gerard, yatangarije itangazamakuru ko uyu rwiyemezamirimo agiye kwishyurwa mu minsi itarenze ibiri ku buryo yabona ayo guhita yishyura aba bakozi.

Gutinda kwishyura rwiyemezamirimo ngo byatewe nuko iyo ingengo y’imari imaze gutorwa amafaranga adahita abonekera rimwe. Muzungu yagize ati “Turimo turabitegura kuburyo agiye guhabwa miliyoni ebyiri yo kuba yifashisha mu minsi itarenze ibiri.”

Imirimo yo kubaka isoko rya mbere yarangiye mu 2010 yari yatwaye miliyoni zirenga 473 aho hari hubatswe isoko rigezweho ndetse n’izindi nyubako z’ubucuruzi ku nkunga y’icyahoze kitwa CDF.

Mu kwagura iri soko byari biteganijwe ko hagombaga kongerwa inyubako zirimo amasitandi mashya, amazu y’ubucuruzi 24 ndetse na pavement y’imbuga y’iri soko.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka