Musanze: Umugabo n’umugore bamaze imyaka 20 bagenda amasaha 12 ku munsi bajya gucuruza ibitebo n’imitiba
Umuryango w’umugabo n’umugore bo mu Karere ka Musanze bamaze imyaka 20 bafatanya umunsi ku wundi akazi ko gucuruza ibitebo n’imitiba kugira ngo babashe kubona amafaranga atunga umuryango wabo.
Ni saa yine n’iminota mike z’agasusuruko ni urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga mu Mujyi wa Musanze nk’ibisanzwe. Umugabo uringaniye utagaragara mu maso kubera ubwinshi bw’ibitebo n’imitiba yikoreye, mu kuboko kumwe afite ibindi, ararangaguzwa hirya no hino areba ko nta modoka ihari kugira ngo yambuke umuhanda.

Uyu mugabo w’imyaka 42 witwa Ntabarinzi Faustin wo mu Kagari ka Gisesero mu Murenge wa Busogo nta munota wo guta afite aracunganwa n’amasaha. Uko agenda mu nzira yemeye kuvugana n’umunyamakuru wa Kigali Today wo mu Karere ka Musanze.
Avuga ko we n’umugore we barema inshuro ebyiri mu cyumweru isoko ryo mu Kidaho mu Karere ka Musanze bacururiza ibitebo n’imitiba aho bakora urugendo rw’ibirometero biri hagati ya 35 na 40.
Ntabarinzi yemeza ko ari akazi kavunanye kuko akora urugendo rurerure rutajya munsi y’ amasaha 12 agira ati “ mbese kubera ko tubijyanye mu Kidaho turagerayo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, navuyeyo saa kumi n’ebyiri bari mu makuru mu Kinyarwanda.”
Kubera urugendo rurerure bakora kandi bagenda buhoro kubera uburemere bw’ibyo bikoreye, baragenda ntibagaruke bagacumbika. Ubu bucuruzi babukorera mu masoko atandukanye yo mu Karere ka Nyabihu, Musanze ndetse na Burera.

Mu myaka 20 bamaze muri ubwo bucuruzi, ngo butunze umuryango wabo w’abana barindwi babasha kurya, kwiga no kubona mitiweli ariko nta nyungu ihambaye babona. Uretse inzu iciriritse n’imirima ibiri nta kindi kintu bakuyemo.
Abashakanye bakangurirwa gutahiriza umugozi bafatanya mu mirimo yose kugira ngo babashe gutera imbere. Ibyo Murekatete Jeanne d’Arc umugore wa Ntabarinzi yabyumvise neza anabishyira mu bikorwa.
Mu mvugo ivanzemo gutwenga, uyu mugore na we wikoreye ariko wasizeho intambwe umugabo we yagize ati “Aka kazi karavunanye none se namuharira wenyine, ko tugomba gufatanya wenda tukabona isabune n’umunyu.”
Ngo ntacyo asaba umugabo we akimwime kuko baba bafatanyije gushaka amafaranga atunga urugo rwabo. Agira inama abandi bagore gufatanya n’abagabo kuko iterambere ry’ingo zabo ritagerwa babihariye abagabo gusa.
Ni isomo ku bashakanye
Mukagasana Francoise ni umugore ushima ubwitange n’umurava biranga mugenzi we w’umugore ukora imirimo ivunanye kugira ngo ateze imbere urugo afatanyije n’uwo bashakanye.

Ashimangira ko urugo rutarimo ubufatanya hagati y’abashakanye rusigara inyuma mu iterambere. Yagize ati “Urugo ruradindira rugasubira wenda abana bakarwara bwaki, umugore akabura isabune kuko aba yarabaye nyirantabwa ariko iyo bafatanyije rujya imbere.”
Akomeza avuga ko isomo akuyemo ari gufatanya n’umugabo we muri byose kugira ngo bateze imbere umuryango wabo. Yunzemo ati “ Nanjye bimpa isomo ryo gukora, gukura amaboko mu mufuka tugakorera ingo zacu tugafatanya tukuzuzanya.”
Umugabo witwa Musengimana Abdulcade na we avuga ko ubufatanye bw’umugore n’umugabo ari ishingiro ry’iterambere ry’urugo ariko ngo iyo bitabaye umugabo agaterera umugore bigira ingaruka no ku myigira y’abana ntibiga.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|