Muhire Richard uhagarariye Tigo mu ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko guhugura abakozi bayo ari ukubafungurira imiryango hagamijwe ko bakomeza bakiteza imbere, ndetse bakanashikariza n’abandi guhaguruka bagakora.
Ati: “Abaje bagakora bakanungukira muri Tigo bakwiye kugerageza bakegera n’urundi rubyiruko hirya no hino kugirango babereke ibyiza bagezeho, bitandukanye n’uko bumvaga akazi bakora gasuzuguritse, gusa ngo ubu bamaze kwigarurira ikizere”.

Bamwe mu bahuguwe kuri uyu wa gatatu tariki 13/02/2013 bavuze ko batabashaga gucunga neza imari babaga bafite, gusa aya mahugurwa akaba yaberetse uburyo bwiza, butuma umukozi yiteza imbere akagera kuri byinshi kandi mu gihe gikwiye.
Umukozi ushinzwe ubutegetsi mu karere ka Musanze, avuga ko amahugurwa bahawe yatumye bazabasha kwiteza imbere, bagahinduka abacuruzi bakomeye, bikagirira akamaro sosiyete Tigo, igihugu ndetse na bo ubwabo, bitewe n’amasomo bahawe muri aya mezi abiri bari bamaze.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|