Musanze: Imishinga y’urubyiruko n’abagore yitezweho gufasha Leta mu guhanga imirimo ibihumbi 200 ku mwaka

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda muri gahunda yayo y’umurimo unoze yashyizeho abajyanama mu by’ubucuruzi bafasha by’umwihariko abagore n’urubyiruko mu gutegura imishinga yo gusaba inguzanyo mu bigo by’imari. Ngo ibi bizafasha gukangurira Abanyarwanda gukora ubucuruzi byunganire Leta guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka.

Mu nama Annoncee Kuradusenge, umwe mu bagize komite y’umurimo unoze yagiranye n’abajyanama mu by’ubucuruzi n’abacungamari ba za SACCO bo mu Karere ka Musanze tariki 02 Werurwe 2015 yashimangiye ko gahunda yo gufasha abagore n’urubyiruko izunganira Leta guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka.

Abajyanama mu by'ubucuruzi n'abacungamutungo ba za Sacco bitabiriye inama.
Abajyanama mu by’ubucuruzi n’abacungamutungo ba za Sacco bitabiriye inama.

Agira ati “Turashaka guteza imbere business (ubushabitsi), Abanyarwanda binjire muri business noneho dushobore guhanga ya yindi yunganira ubuhinzi n’ubworozi (off-farm jobs)… tunagerageza gufasha urubyiruko kubona imirimo.”

Urubyiruko rurangije kaminuza kenshi na kenshi ruba rusobanukiwe ibijyanye n’ubucuruzi ariko rugifite ikibazo cyo gutegura imishinga myiza yakwemerwa n’ibigo by’imari. Ibi biterwa n’uko basaba inguzanyo nini kandi ari bwo bagitangira gukorana n’ibigo by’imari ntibibemerere inguzanyo.

Kuradusenge avuga ko abajyanama b’ubucuruzi bafite inshingano zo kubagira inama bakabanza kubaka imikonire myiza na banki kugira ngo bagere ku rwego rwo kwemererwa inguzanyo nini.

Aba bajyanama b’ubucuruzi bahuguwe mu by’ubucuruzi bategura imishinga bagakurikirana abahawe inguzanyo mu gihe cy’umwaka babagira inama, babunganira mu ibarurishamari ndetse no kumenyekanisha umusoro kugira ngo iyo mishinga itere imbere.

Umujyanama mu by’ubucuruzi ahabwa ibihumbi 10 ku mushinga uri munsi ya miliyoni imwe na ho iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni 10 agahabwa ibihumbi 30, umuturage akitangira 30% mu gihe 70% agatangwa na Leta.

Twubatsenimana Etienne, umujyanama mu by’ubucuruzi mu Murenge wa Gashaki, avuga ko mu mezi abiri amaze muri ako kazi yakoze imishinga 38 none 32 yabonye inguzanyo.

Akomeza avuga ko yatinyuye abaturage gukorana n’ibigo by’imari basaba inguzanyo biteza imbere.

Iyi gahunda y’ubufasha mu bw’ubucuruzi ireba by’umwihariko abagore n’urubyiruko nk’ibyiciro bisigara inyuma mu kwihangira imirimo bifashishije banki n’ibigo by’imari.

NSHIMIYIMANA Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka