Musanze: Abikorera barasabwa kugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu

Abikorera bo mu karere ka Musanze barasabwa kugira uruhare mu bikorwa byo kuzamura ubukungu bwabo, ndetse n’ubw’igihugu muri rusange, hagamijwe kugira igihugu cyigenga mu nzego zose z’ubukungu.

Ibi aba bikorera bakaba babisabwe kuri uyu wa gatatu tariki 05/06/2013 mu gikorwa cyo gutangiza ku rwego rw’akarere ka Musanze itsinda ry’abikorera b’indashyikirwa, azabafasha mu bijyanye no kubona inguzanyo mu ma banki n’ibindi.

Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, yasabye abikorera bo muri Musanze kugira uruhare rugaragara hagamijwe kwihutisha iterambere ryabo bwite by’umwihariko, n’iry’igihugu muri rusange.

Mukarwema Yvette, Visi Perezida w’urugaga rw’abikorera ku rwego rw’igihugu, yavuze ko iyi gahunda izatangizwa mu turere twose tw’igihugu, kugirango abikorera bo muri buri karere bafatanye na bagenzi babo mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Bamwe mu bikorera bo muri Musanze.
Bamwe mu bikorera bo muri Musanze.

Munyankusi Jean Damascene uhagariye abikorera mu ntara y’Amajyaruguru, avuga ko iri tsinda rije kunoza ibiganiro na Leta mu bijyanye no gushyiraho amategeko, na politike bigenga imicururize n’ubucuruzi.

Ati: “Iri tsinda mu by’ukuri rikaba rigiye kugirango rizajye rigirana imishyikirano na Leta ku bijyanye n’amategeko no kunoza politike y’ubucuruzi n’ibindi”.

Mu bikorera 80 bari bitabiriye iki gikorwa i Musanze, abarenga icyakabiri bahise batanga inkunga igera ku bihumbi 200 buri wese, yo gushyigikira itsinda ry’indashyikirwa mu iterambere ryo muri Musanze.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka