Muri ‘Kigali City Market’ harakorera abacuruzi b’ibiribwa 270, basimburana ari 70

Ba nyir’isoko ry’Umujyi wa Kigali (Kigali City Market) riri mu Karere ka Nyarugenge ryongeye gufungura kuri uyu wa kane, bafashe ingamba zo kugabanya 3/4 by’abari basanzwe bacururizamo ibiribwa byangirika ubwo ryafungwaga ku itariki 16 Kanama 2020.

Abacuruzi bazajya basimburana ari 70 ku munsi
Abacuruzi bazajya basimburana ari 70 ku munsi

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko muri iri soko ndetse n’ahitwa kwa Mutangana muri Nyabugogo, hagaragaraga kwegerana gukabije kw’abacuruzi n’abaguzi, bikaba ari byo byateye imibare y’abanduye Covid-19 kwiyongera mu byumweru bitatu bishize.

Guhera kuri uyu wa kane tariki ya 03 Nzeri 2020, abaza gucuruza no guhahira muri ‘Kigali City Market’ basanze hashushanyije aho umuntu agomba guhagarara cyangwa kwicara, ndetse n’ahabuzanyijwe mu rwego rwo guhana intera.

Basanze kandi ubuyobozi bw’isoko bwagennye aho abantu binjirira n’aho basohokera, imiti n’amazi byo gukaraba intoki ku rwinjiriro, hamwe n’urubyiruko (Youth Volunteers) ruzajya rwishyurwa na ba nyir’isoko kugira ngo rugenzure iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Umwe mu bashoramari bubatse ‘Kigali City Market’, Rudasingwa James, avuga ko kugira ngo haboneke intera hagati y’umucuruzi n’undi, abakorera mu gice cyagenewe ibiribwa byangirika vuba (ibirayi, ibijumba, imboga n’imbuto), bagomba gusimburana batarenze 70 muri 270 bahakoreraga.

Haracuruza bake abandi bakaza ku munsi ukurikiyeho
Haracuruza bake abandi bakaza ku munsi ukurikiyeho

Rudasingwa yagize ati "gutoranya abo ukuramo n’abo usigamo ni ibintu bikomeye, ni yo mpamvu ubona hari imyanya ingana gutya itagira abantu, icyo dusabwa ni ugusigaza abantu 70 muri 270, bazajya basimburana".

Avuga ko ako gace gacururizwamo imboga n’imbuto ari ko kabagamo umubyigano w’abantu bacuruza icyo yise ‘uduconsho twinshi’ mu nyubako y’isoko irimo abantu bagera ku 2,600, barimo n’amabanki.

Umucuruzi w’imboga n’imbuto muri ‘City Market’ witwa Uwamwezi Angelique, avuga ko amakosa bari bafite ari uko buri mucuruzi wakodeshaga umwanya, yahitaga ashaka uwo bafatanya kwishyura bakabyiganira mu mwanya umwe barenze babiri.

Ahemewe guterekwa ibicuruzwa no guhagarara hashyuzwe ibimenyetso
Ahemewe guterekwa ibicuruzwa no guhagarara hashyuzwe ibimenyetso

Uwamwezi yagize ati “Abavuyemo ni abo twari twarishakiye ku ruhande, ariko natwe tuzajya dusimburana. Gusa twasabaga ko batwemerera tugacuruza twese duhanye intera buri munsi, kuko uku gusimburana kuzatuma ibiribwa byiriwe bidacurujwe byangirika”.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza, Umutoni Gatsinzi Nadine yanze ubwo busabe, avuga ko umucuruzi ufite ibiribwa byangirika akwiye kurangura bike bishira uwo munsi.

Umutoni yavuze ko ibi ari ibihe bidasanzwe bisaba buri muntu kwigomwa kugira ngo icyorezo Covid-19 kirangire vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka