Mubazi zikoresha ikoranabuhanga zazamuye imisoro igihugu cyakira ku kigero cya 5%
Mu myaka ibiri mubazi zikoresha ikoranabuhanga (Electronic Billing Machines/EBM) zimaze zitangiye gukoreshwa mu Rwanda, zatangiye kugira akamaro ku gihugu kuko zahise zizamura imisoro Ikigo k’Igihugu gishinzwe imisoro (RRA) cyakiraga ho 5%.
Umuyobozi wa RRA, Richard Tusabe, avuga ko umusoro bakiraga wiyongereye ho 5% mu gihe abacuruzi bose bataratangira kuzikoresha 100%, kuko hari bamwe bakizihisha abandi bakabarura igiciro kiri hasi y’icyo batangiyeho igicuruzwa.
Agira ati “Habayeho kuzamuka mu misoro ku kigero cya 5% n’ubwo twe mu by’ukuri twumvaga tuzageza ku 8% ari naho twahereye dushyiraho ingengo y’imari ya 2014/2015. Icyo cyuho wajya kugisesengura ngo urebe ugasanga umusoro ku nyongeragaciro (TVA) ubwawo ufitemo miliyari 18. Urumva twari tuzi ko abantu nibakoresha izi mashini neza twakabaye cya cyuho cya miliyari 18 kidahari. izo nizo ngaruka zo kudakoresha imashini za EBM”.

Kubera izo mpamvu zituma abacuruzi batitabira gukoresha izi mashini, ku wa gatatu tariki 20 Gicurasi 2015, RRA yatangije ubukangurambaga bwiswe “My EBM invoices” bugamije gukangurira abaguzi n’abaturage muri rusange kuzirikana kwaka inyemezabuguzi zitanzwe n’aka kamashini.
Ubu bukangurambaga bugamije kumvisha abaguzi ko ari uburenganzira bwabo guhabwa iyi nyemezabwishyu, mu gihe ku rundi ruhande abacuruzi banditse muri TVA badakoresha izi mashini uko bikwiye bateganyirizwa ibihano bishobora no kubajyana mu nkiko.
Tusabe yasobanuye ko ugaragaweho n’ayo makosa azajya acibwa amande kuva kuri miliyoni imwe kugeza kuri miliyoni 20 bitewe n’icyiciro umuntu arimo. Naho basanga ari ingeso akaba yashyikirizwa ubutabera.
Kugeza ubu hashyizweho abakozi 60 bazajya bakurikirana aba bacuruzi ndetse n’itsinda rihoraho rishinzwe gukora ubugenzuzi, mu rwego rwo kuziba icyuho kigaragara mu misoro.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|