Minisitiri Kanimba aranenga igipimo cy’ikawa u Rwanda rwohereza mu mahanga
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, aravuga ko ikigero cy’ikawa u Rwanda rwohereza ku isoko mpuzamahanga kikiri hasi, ugereranyije n’ibindi bihugu byo muri aka karere aho Uganda ariyo iza ku isonga.
Afungura inama y’iminsi ibiri yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umusaruro w’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), kuri uyu wa kane tariki 12/07/2012, Minisitiri Kanimba yavuze ko u Rwanda rwakabaye rujyana hanze toni ibihumbi 100 bya kawa itunganyije neza ku mwaka.
Gusa bishobora kuba bitoroshye kuko na Tanzania ihinga ku butaka bugari itarenza toni ibihumbi 35. Uganda niyo iza ku isonga muri Afurika, kuko yohereza hanze Toni zigera ku bihumbi 100 buri mwaka, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi bwa NAEB, Alexis Kanyankore.
Umwaka ushize wa 2011 u Rwanda rwajyanye ku isoko mpuzamahanga toni zigera ku bihumbi 16 za kawa, rukuramo miliyoni zisaga 78 z’amadolari y’Amerika.
Abahinzi n’abacuruzi bitabiriye iyi nama basabwe kwita ku kibazo cyo kongera umusaruo wa kawa, hagashyirwaho n’aho itunganyirizwa hahagije n’ibiti yeraho bihagije kuko byagaragaye ko imaze guhindura ubuzima bw’abayihinga; nk’uko ubuyobozi bwa NAEB bwakomeje bubitangaza.
Ikawa iracyaza ku mwanya wa mbere mu byinjiriza igihugu amadovize menshi, igakurikirwa n’icyayi kinjize miliyoni zisaga 68 z’amadolari ya Amerika umwaka ushize.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|