MINICOM irifuza ko umusaruro ukomoka ku byoherezwa mu mahanga wiyongera

Nyuma yo kubona ko amafaranga akomoka ku bicuruzwa byoherezwa mu mahanga akiri make cyane, kuri uyu wa kane tariki 13/09/2012, Ministeri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) yashyize ahagaragara politiki igenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Inyigo yakozwe n’iyi ministeri muri uyu mwaka igaragaza ko nubwo ubwoko bw’ibicuruzwa byoherezwa mu muhanga bugenda burushaho kwiyongera (ubu bugeze ku 150), ibitumizwa mu mahanga biracyari byinshi cyane ugereranyije n’ibijya gushorwa hanze.

Mu mwaka ushize wa 2011, ubucuruzi bukomoka ku byoherezwa hanze bwinjije amafaranga miliyari 54, mu gihe ibyatumijwe mu mahanga byari bifite agaciro ka miliyari 173; nk’uko MINICOM isobanura.

Ikigero cy’umusaruro ukomoka ku byinjizwa n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka kiracyari gito cyane, kuko kitarenza 23% by’uburyo bwose igihugu kibonamo ibikibeshejeho.

Ministiri ufite ubucuruzi mu nshingano, Francois Kanimba, yatangarije inzego zose zitabiriye inama ku bucuruzi bwambikiranya imipaka ko hafashwe ingamba zo kongera ubwinshi bw’ibyoherezwa mu mahanga, ndetse n’amafaranga abikomokaho.

Harimo kwigwa uburyo bwafasha abacuruzi b’Abanyarwanda kwijyanira ibicuruzwa mu mahanga, aho kujyanwa n’abandi, hamwe no kubaka ibikorwa remezo bikenewe ku mipaka, ibicuruzwa bikarindwa gutinda mu nzira kubera impamvu zitandukanye; nk’uko Ministiri Kanimba yatangaje.

MINICOM yemeza kandi ko igiye gukomeza kotsa igitutu ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC), kureka ruswa no gukuraho izindi nzitizi zidashingiye ku mahoro, zakunze kunengwa kuba ariyo mbogamizi yo kutagera ku ngamba uyu muryango wiyemeje.

Joseph Lititiyo, Umunyambanga nshingwabikorwa wungirije w’umuryango CEPGL uhuje u Rwanda, u Burundi na Repubukika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu bijyanye n’ubukungu yavuze ko amakimbirane akunze kuranga ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, ari imbogamizi ikomeye ku rujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa.

Joseph Lititiyo, Umunyambanga nshingwabikorwa wungirije w'umuryango CEPGL.
Joseph Lititiyo, Umunyambanga nshingwabikorwa wungirije w’umuryango CEPGL.

Ati: “Nyamara haracyari igaruriro kuko dusangiye amateka n’umuco, tukaba hagati y’ibindi bihugu, tukagira umutungo kamere mwinshi, ndetse tukaba turi n’isoko rinini cyane ry’abaturage barenga miliyoni 90, bakeneye byinshi byo kubabeshaho”.

Abikorera basabwa kongera ibicuruzwa no kubicuruza ku baturage, baba abo mu gihugu imbere cyangwa mu mahanga, bakava ku gukora batekereza ku isoko ribegereye gusa; nk’uko MINICOM yatangaje.

Ngo niyo mpamvu bashyizeho amamurikagurisha ku nzego zinyuranye kandi hose mu gihugu, kugira ngo abayitabira bigire ku bandi, ndetse n’amakuru ajyanye no kumenya isoko akaba agaragara ku rubuga rw’urugaga rw’abikorera (PSF); nk’uko umuyobozi warwo wungirije, Nkusi Mukuru Gerard yatangaje.

Ubuhahirane hagati y’Abanyarwanda n’abaturage b’ibindi bihugu bugaragara cyane ku bihugu bituranye n’u Rwanda, harimo ibigize umuryango wa EAC ndetse na Kongo Kinshasa.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose ishingwa ry’ikigo NIRDA kizaba kigengwa na MINICOM rigomba kwihutishwa kugirango ibi bigerweho. Banguka NIRDA usimbure IRST yashaje.

Banguka NIRDA yanditse ku itariki ya: 13-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka