MINICOM irasaba abaguzi kutemera ababangamira uburenganzira bwabo

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda irasaba abaguzi kumenya ko bafite uburenganzira kandi ko bakwiye kubuharanira ntibemere ko hari uwabubangamira.

Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umuguzi uba buri wa 15 Werurwe wabereye mu karere ka Rusizi, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM), Emmanuel Hategeka,yasabye abaguzi kutemera abavogera uburenganzira bwabo.

Yabisobanuye muri aya magambo : « Nk’uko ahandi bimeze, abaguzi bo mu Rwanda bakwiriye kumenya ko bafite uburenganzira kuri serivisi bagura. Nta muguzi ukwiye kuriha ikintu maze yasanga gipfuye ngo ntasubizwe amafaranga ye kandi umucuruzi yamubeshye ko ari kizima.Umuguzi agomba kwerekwa icyerekana ko ikintu runaka gifite ubuziranenge ku buryo kizamugirira akamaro, amafaranga aba atanze ntabe imfabusa. »

Nk’uko uyu munsi mpuzamahanga ubigaragaza mu nsanganyamatsiko igira iti «Amafaranga yacu, uburenganzira bwacu, guharanira kubona serivisi nziza mu bigo by’imari», umunyamabanga uhoraho muri MINICOM avuga ko abagana ibigo by’imari nabo bakwiye kumva ko badakwiye kwemera guhabwa serivisi mbi muri ibyo bigo by’imari.

Abagize ishyirahamwe ry'abaguzi mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umuguzi i Rusizi
Abagize ishyirahamwe ry’abaguzi mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umuguzi i Rusizi

Yagize ati « Abaguzi bakwiye kumva ko atari byo guhabwa serivisi mbi mu mabanki ngo babiceceke. Niba ugana banki runaka ukaba wujuje ibisabwa ngo uhabwe serivisi runaka bakakubwira ngo uzagaruke ejo ntukabyemere. Uko ni ukubangamira uburenganzira bwawe ntukwiye kubyemera».

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’abaguzi mu Rwanda, Damien Ndizeye, avuga ko hari ibintu byinshi bikiri inzitizi ku burenganzira bw’abaguzi mu Rwanda.Atanga urugero rw’amananiza y’amabanki mu gutanga inguzanyo aho hasabwa ingwate no ku banyeshuri bakirangiza amasomo bataratangira gukorera amafaranga.

Ni ku nshuro ya 16 u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga w’umuguzi. Uyu munsi watangiye kwizihirizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mwaka wa 1983 ushyizweho na Perezida w’icyo gihugu muri icyo gihe, John Kennedy mbere y’uko wemezwa nk’umunsi mpuzamahanga n’inteko y’umuryango w’abibumbye mu mwaka wa 1985.

Jean Baptiste Micomyiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka