Kwita ku buhinzi bw’ibisheke ngo byakuraho igihombo cya miliyoni 60 USD

Ubuyobozi bw’uruganda rukora isukari rwa Kabuye burasaba Leta kwita kuri gahunda yo guteza imbere isukari ikorerwa mu gihugu, kugira ngo ikureho igihombo cya buri mwaka kibarirwa muri miliyoni 60 z’amadolari ya Amerika, agendera mu gutumiza isukari mu mahanga.

Uruganda rwa Kabuye rumenyesha ko rwasubukuye imirimo yarwo yari imaze amezi atatu yarahagaze bitewe n’uko imirima y’ibisheke yarengewe n’imyuzure; ariko n’ubusanzwe ngo ntabwo rutanga umusaruro rwifuza bitewe n’ibihe by’ihinga bitameze neza, hamwe no kudaha agaciro isukari ikorerwa mu Rwanda.

Umuyobozi w’uruganda rwa Kabuye, Mwine Jim Kabeho, yashimiye Ministeri y’ubuhinzi (MINAGRI), kuba yaremeye ko mu gishanga cya Nyabarongo hazacibwa imiyoboro y’amazi ituma atareka mu mirima, ngo hakazagaruzwa hegitari 200 muri 500 zangijwe n’imyuzure y’imvura yaguye kuva mu kwezi k’Ugushyingo k’umwaka ushize.

Imyuzure mu mirima y'ibisheke yatumye uruganda rwa Kabuye ruhagarika gukora isukari mu gihe cy'amezi atatu, muri uyu mwaka wa 2013.
Imyuzure mu mirima y’ibisheke yatumye uruganda rwa Kabuye ruhagarika gukora isukari mu gihe cy’amezi atatu, muri uyu mwaka wa 2013.

Abahinzi ngo bazanakangurirwa kwitabira guhinga ibisheke, haba mu bishanga no ku misozi mu masambu yabo, nk’uko Ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Agnes Kalibata yabyijeje urwo ruganda.

Abayobozi b’uruganda rwa Kabuye bavuga ko bafite ubushobozi bwo gukora toni ibihumbi 20 buri mwaka, ariko ngo mu myaka irindwi ishize ntibararenza toni ibihumbi 10, bitewe n’uko imyuzure yakomeje kwiyongera, ikangiza imirima y’ibisheke.

Barifuza ko mu myaka ibiri iri imbere, hifashishijwe gahunda yo kongera umusaruro w’ibisheke, bazaba bakora toni ibihumbi 25 ku mwaka, ngo bakagabanyiriza umutwaro Leta ifite, wo guhaza igihugu cyose gikeneye toni ibihumbi 65 ku mwaka.

Uruganda rwa Kabuye rurasaba ko habaho kuvugurura ubucuruzi bw’ibisheke mu Rwanda, mu rwego rwo guha agaciro isukari ikorerwa mu gihugu ivugwa ko yujuje ubuziranenge, aho ngo yo idashyirwamo imiti ituma ihinduka umweru; ndetse hanitawe kukuba imirimo yo kuyikora igira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Abayobozi b'uruganda rw'isukari rwa Kabuye.
Abayobozi b’uruganda rw’isukari rwa Kabuye.

Umuyobozi w’uruganda rwa Kabuye yavuze ko kugira uruganda rw’isukari mu gihugu, bifite inyungu zirimo kuba rutuma igihugu kizigama amadevise gihomba mu gutumiza ibicuruzwa biva hanze, rugakora imihanda igana mu mirima, rugatanga imisoro, ingufu z’amashanyarazi, imirimo, ifumbire, ibiribwa by’amatungo n’ibindi.

Uruganda rwa Kabuye rwavuguruwe mu mwaka w’1998 rugamije kongera umusaruro w’isukari, ngo rukaba rushobora kuba rwasubiza ibibazo biterwa no gutumiza ibicuruzwa hanze, mu gihe Leta n’abikorera baba bashyize hamwe bagateza imbere ibikorerwa mu gihugu.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

mumbwireubutaka bubereye guhingwamo ibisheke arubumeze gute imbuto nziza ni izimeze gute bihingwa gute

jmv yanditse ku itariki ya: 13-04-2015  →  Musubize

Icyifuzo fite kiragiranko

Niki gisbwa mugihinga ibisheke
Kuburyo nukuricyiye nae iyi gahunda ya basha kubihingm
Murakoze cyane

Maniraguha Jean claude yanditse ku itariki ya: 19-03-2024  →  Musubize

ministere imenye ko ingana ari kimwe mubiteza imbere igihugu kko abantu benshi bahabwa akazi cyane cyane nabadafite amashuri ugasanga ubushomeli bugabanutse mugihugu kdi frw yakoreshwaga mugutumiza ibintu hanze,akagabanyuka.

Munyenshoza yanditse ku itariki ya: 10-07-2013  →  Musubize

Uyu muyobozi ashobora kuba avuga ukuri, uretse ko ashobora kuba ari mushya muri uru ruganda. Byagaragaye ko uru ruganda rwagiye rugira abayobozi cyane cyane b’abahinde batigeze bita ku mirima y’ibisheke yarwo, ndetse no kutita ku musaruro wavaga mu mirima y’abaturage byageze aho abaturage bafata gahunda yo kwihingira indi myaka kuko ibisheke byabo bitagurwaga, byanagurwa bikagurwa ku giciro giteye isoni hiyongereyeho n’agasuzuguro k’abo bayobozi kuko bizamuriraga ibiciro uko bishakiye, MINICOM ntigire icyo irenzaho! Wagera kuri side y’abakozi naho bigahumira ku mirari, aho bitanga bagakora ariko imishahara yabo wayibona ukumirwa (harimo abasaza barukoreye kuva muri za 1975 batigeze mu byukuri bitabwaho aho pansion bayifata bimeze nko kwisezerera).Gusa ikizwi na bake ni uko ruriya ruganda rwunguka kuri "rate" iruta iya Blarirwa.Ikindi kandi amafaranga Madvani yaruguze igihe rutezwa cyamunara yayavanyemo kera cyane!!! Hakenewe ko Minisiteri y’inganda haguruka n’iyubuhinzi bakegera ruriya ruganda ndetse n’abahoze bahinga ibisheke kuko capacity yo kongera production rurayifite wongeyeho ko kimwe cya kabiri cy’amashanyarazi rukoresha ava ku bisigazwa by’ibisheke biri muruganda byagombye no kumanura igiciro cy’isukari. Higezwe kuvugwa ko hagiye kubakwa urundi i Burasirazuba, sinzi icyo bizungura mu gihe n’uruhari na raw material rufite, kereka niba ari ukubaka gusa bikamera nk’izindi zose tuzi zafunze (Palmalac rw’amavuta,SONAFRUIT rwa jus n’amazi,Nyagatare Dairy yahindutse collection centre y’anata kandi imashini ziyatunganya zihari,Sakirwa yakoraga amasabune ubuyibagiranye,Mironko Plastic y’igikondo nayo byanze,uruganda rw’ibibiriti i Butare imashini zisaziyemo ntacyo zakoze,urwari rwatangiye gukora inkweto za bodaboda na bottes rwo mu gasata,urwayungururaga rukanashongesha gasegereti rwa karuruma ubu rwabaye transit site y’amabuye agemurwa hanze, wagera muri parc industriel i Gikondo ho wakumirwa ubonye izaparitse imashini zikaba ziri kuboreramo..!!)Ministeri y’inganda igire icyo ikora, kuko ntaba investors bashobora gushora imari mu nganda ziremereye mu gihe babona izindi byananiye. Bitavuze ko mu Rwanda batariho bubaka inganda ziciriritse (zikora jus, amarangi,zisya ibigori n’imyumbati, ziteka ibishyimbo,sikata amabati,zibumba amapave n’amablock ciment ...)nazo zo gushimirwa kuko akenshi zifasha abaturage basanzwe.

karera yanditse ku itariki ya: 10-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka