Abikorera batangaza ibyo ni bamwe mu bahinzi b’ibirayi n’abatubura imbuto zabyo babigize umwuga. Uyu murimo bakora ubunjiriza amafaranga atari make kuko ibirayi batubura banahinga babigurisha hirya no hino mu Rwanda no hanze yarwo.

Gusa bahamya ko kuba batazi indimi z’Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili bibadindiza, bagatakaza mafaranga atari ngombwa kuburyo ngo serivisi bakagombye gukemura mu masaha make ishobora kumara iminsi.
Nibishaka Thadée, utuye mu Murenge wa Gahunga, wagize umwuga ibyo gutubura imbuto y’ibirayi, avuga ko hari igihe Abagande n’Abanyekongo baza kumugurira imbuto ntibabashe kumvikana akitabaza umusemuzi.
Agira ati “Indimi hari igihe zitubangamiye! Icyo gihe rero nk’iyo bavuga Igifaransa gusa (cyangwa Icyongereza) njye ntakizi bishaka kugira ngo ngire umukozi cyangwa mbanze nkodeshe umuntu unsobanurira.”
Akomeza avuga ko uwo muntu aba yahaye akazi ko kumusemurira amuhemba amafaranga atari munsi 5000Frw ku munsi. Ahamya ko kubera iyo mpamvu yatangiye kwiga indimi cyane cyane Icyongereza.

Abo bikorera bakomeza bavuga ko usanga bakorana n’ibigo bitandukanye bibatera inkunga cyangwa bibungura ubumenyi ariko ngo ugasanga biboherereza ubutumwa butandukanye buri mu Cyongereza.
Icyo gihe nabwo ngo barinda gushaka umuntu ubikura mu cyongereza akabishyira mu Kinyarwanda, bakamuhemba, mu gihe ari bo bakabyikoreye, ntibatakaze umwanya n’amafaranga.
Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) ruhora rusaba abikorera kwiga indimi kugira ngo babashe gucuruza mu mahanga bisanzuye.
Nizeyimana Evariste, Perezida wa PSF mu karere ka Burera, avuga ko abo muri ako karere bagerageza kwiga indimi, nk’icyongereza, batembera muri bihugu bimwe bituranye n’u Rwanda.
Gusa ngo baranateganya kujya bajya mu bigo byigisha ikoranabuhanga kwiyungura ubumenyi.
Agira ati “Umuntu wenda akwiye no kumenya no gukoresha mudasobwa. Ntujye muri ‘Café Internet’ ngo ujyane n’umuntu ngo mfungurira ndebe amakuru.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|