Kutagira ibiranga ibicuruzwa byo mu Rwanda bihenda abacuruzi

Abacuruzi bo mu Rwanda kugira ngo bajyane ibicuruzwa byabo hanze baba bagomba kubigurira ibibiranga (barcodes) bikabahenda ntibabone inyugu ihagije.

Byavugiwe mu nama yabaye kuri uyu wa 22 Werurwe 2016, yahuje Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), kugira ngo barebe uko “barcodes” zajya zitangirwa mu Rwanda bityo amafaranga yajyaga hanze kuzigurirayo akaguma mu gihugu.

Iyi ni yo bita barcode. Ishyirwa ku bicuruzwa bikorohereza ababicura kumenya ibyo bacuruje.
Iyi ni yo bita barcode. Ishyirwa ku bicuruzwa bikorohereza ababicura kumenya ibyo bacuruje.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Kanimba François, avuga ko iyi “barcode” ikenewe kuko ifungurira amasoko manini abacuruzi.

Yagize ati “Ubucuruzi bwacu butaratera imbere abantu ntibari banayizi none batangiye guhura n’inzitizi iyo bajyanye ibicuruzwa hanze ku masoko manini kuko batabasha kugurisha batayifite. Bikaba ngombwa ko bahita babanza kuyigura bikabahenda cyane”.

Akomeza avuga ko ibi byatumye batekereza ko u Rwanda rwayishaka, igacungwa n’abikorera, bityo bikaborohereza ubucuruzi bwabo.

Ndayisenga Juvénal, umushoramari wo mu Rwanda, avuga ko hari amasoko amwe n’amwe yahawe amunanira kubera kubura barcode.

Ati “Nahawe amasoko y’ibicuruzwa byanjye muri Nakumatt na Uchumi za hano mu Rwanda, ariko sinakiriwe kubera nta ‘barcode’, bikaba byaranambayeho muri Uganda na Congo- Brazzaville, ugasanga umuntu akorera mu guhombo”.

Abikorera ngo bategerezanyije igishyika itangizwa rya "barcode".
Abikorera ngo bategerezanyije igishyika itangizwa rya "barcode".

Yongeraho ko nibitangira gukorwa mu Rwanda ngo baziruhutsa kuko hanze uretse n’uko byabahendaga hari n’igihe umuntu bamuhaga ‘barcode’ y’impimbano, igicuruzwa yashyizweho cyacishwa mu cyuma cyabugenewe kigahita gifatwa, umuntu akaba arahombye.

Rutagengwa Charles, umukozi w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubucuruzi (ITC), avuga ko hari byinshi abacuruzi bo mu Rwanda bagiye kuzunguka ubu buryo nibutangira gukoreshwa.

Ati “Icya mbere ni ukongera agaciro n’ingano by’ibicuruzwa bikomoka mu Rwanda byoherezwa mu mahanga, icya kabiri ni ukuborohereza bityo akazi kakihuta kuko ubundi babanzaga kujya kugurira hanze bagatakaza umwanya n’amafaranga”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka