Iryo soko rizaba rikorera mu nzu y’amagorofa atatu, rizubakwa ku nkunga ya Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM); nk’uko Gasanamu Musana Innocent, umukozi w’akarere ka Burera ushinzwe amakoperative yabisobanuye.
Kugira ngo iryo soko ryuzure neza, rizatwara amafaranga arenga miliyari, abikorera ndetse n’abandi baturage bo mu karere ka Burera bakaba bashishikarizwa kugira uruhare mu iyubakwa ry’iryo soko bafatamo imigabane.
Gasanamu avuga ko MINICOM yateganyije amafaranga agomba kubaka iryo soko ariko bashyizeho gahunda y’imigabane kugira ngo abaturage bazaryubakirwa bazumve ko ari iryabo.
Ubu bamwe mu bikorera batangiye kugura imigabane muri iryo soko. N’abandi Banyaburera barashishikariza kugura imigabane kuko umugabane umwe ugura amafaranga ibihumbi 10.
Gasanamu asobanurira Abanyaburera ko amafaranga bazagura imigabane batazayahomba kuko uko iryo soko rizajya ryinjiza amafaranga, amafaranga yabo nayo azajya yunguka.

Ubusanzwe ku mupaka wa Cyanika nta mazu y’ubucuruzi akomeye yari asanzwe ahagaragara. Inzu y’ubucuruzi ihari, nayo itangiye gukorerwamo vuba ni “Selling Point”, ihurizwamo ibicuruzwa bitandukanye byera muri Burera, bigacururizwamo.
Umupaka wa Cyanika ukoreshwa cyane n’Abanyarwanda, bajya muri Uganda, Abagande baza mu Rwanda, ndetse n’Abanyekongo baza mu Rwanda, baturutse mu mujyi wa Bunagaga uri hafi y’akarere ka Burera. Ibyo bigaragaza ko urwo rujya n’uruza rubyara ubuhahirane.
Usibye iryo soko rigiye kubakwa ku mupaka wa Cyanika, hari n’irindi soko riri kubakwa muri santere ya Nyagahinga, mu murenge wa Cyanika, hafi y’umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ahantu nk’aha hahurira abantu benshi haba hari icyashara ku bucuruzi ubwo aribwo bwose,iri soko rije rikenewe ahubwo nibaryubake vuba.