Kitabi: Gucururiza muri “selling Point” bizazanira inyungu abacuruzi

Abaturage bibumbiye muri koperative bazakorera mu nyubako (Selling point) akarere ka Nyamagabe kari kubaka muri santere y’ubucuruzi ya Kitabi mu murenge wa Kitabi, baratangaza ko gukoreramo bizabafasha kunoza umwuga wabo, kubona isoko ndetse no guca akajagari kajyaga kaboneka muri iyi santere.

Iyi selling point ituranye na Pariki y’igihugu ya Nyungwe isurwa na ba mu kerarugendo batandukanye inubatse ku muhanda wa kaburimbo Kigali-Rusizi, izacururizwamo amashaza yari asanzwe acururizwa ku ma modoka ku muhanda, inyama, ubuki, ibirayi, ibikorwa by’ubukorikori ndetse ku ruhande hanashyirwe amakara.

Bamwe mu bazakorera muri selling point ya Kitabi, umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Kitabi n'umukozi ushinzwe guteza imbere amakoperative mu karere imbere yayo.
Bamwe mu bazakorera muri selling point ya Kitabi, umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Kitabi n’umukozi ushinzwe guteza imbere amakoperative mu karere imbere yayo.

Elévanie Mukagashugi, uyobora koperative y’abatubuzi b’imbuto izacuruza ibirayi atangaza ko nibamara kugera muri iyi selling point bazaba bakorera ahantu hasobanutse muri santere bityo bakabasha kubona abakiriya kurusha aho bakoreraga.

Ati: “Inyungu irahari kuko tuzaba tugiye ahantu mu isantere ngari hari abantu bashobora kutugurira baturutse hirya no hino kandi dukorera ahantu heza.”

Bamwe mu bazakorera muri selling point bahagarariye abandi bitabiriye inama.
Bamwe mu bazakorera muri selling point bahagarariye abandi bitabiriye inama.

Ibi abihurizaho na Nsengumuremyi Phocas uhagarariye koperative isarura amashyamba ikanacuruza ibiyakomokaho harimo n’amakara, uvuga ko bizabafasha kumenyekanisha amakara yabo bityo babashe kubona abakiriya hirya no hino, akanongeraho ko bizagabanya akajagari k’ubucuruzi bukorerwa mu muhanda.

Ati: “Murabona muri iriya santere ntaho bagiraga bacururiza. Bacururizaga mu muhanda biruka ku modoka, ariko bazaba bari ahantu hamwe bashyireho icyapa ku buryo ushatse ikintu azajya ajya kukibariza kuri iriya nzu.”

Ubwo yasuraga abazakorera muri iyi selling point kuri uyu wa gatanu tariki ya 17/05/2013 Karemera Jean de Dieu, umukozi w’akarere ushinzwe igenamigambi, yatangaje ko iyi nyubako izaca akajagari mu bucuruzi kandi bikaba bizafasha n’abatari kubasha kubona ikode ry’aho gukorera bonyine.

Amakoperative akora ibikorwa bizacururizwa muri iyi nyubako basabwe kuzuza ibyangombwa bisabwa amakoperative ngo kuko byoroshya imicungire ndetse ngo binoroha gushakira isoko koperative kurusha uko ryashakirwa abantu badafatanyije.

Aba bacuruzi kandi barasabwa gutekereza ku ngamba zatuma bazabasha guhaza isoko mu gihe bazaba batangiye gukora ngo abakiriya ntibazabure ibyo bifuza, no gushaka uburyo bazajya babipfunyika mu buryo bwihariye mu rwego rwo kwimenyekanisha.

Nk’uko umukozi w’akarere ushinzwe igenamigambi abitangaza, ngo mu minsi mike kubaka biraba birangiye bakaba bihaye ibyumweru bibiri bakazahura basinyana amasezerano bahita batangira gukora.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dukomeje gushima byimazeyo uburyo ubuyobozi bw’akarere ka NYAMAGABE bukomeje guteza imbere abo baayobora.

Mukomereze aho!!!

imparirwamihigo yanditse ku itariki ya: 19-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka