Kirehe: Abacuruzi banze kurema isoko kubera imisoro bakwaga ihanitse

Abacuruzi bo mu isoko ryo ku Murindi mu murenge wa Nasho mu karere ka Kirehe, kuwa kabiri tariki 17/09/2012, banze kurema isoko kubera babacaga amafaranga 6000 byo gukodesha aho bacururiza na 3000 by’umusoro.

Aba bacuruzi bavuga ko abashinzwe kwakira imisoro mu karere ka Kirehe baje bakabaca amafaranga menshi atajyanye n’ibyo bacuruza bagahitamo kureka gucuruza kuri uwo munsi w’isoko.

Manirakize Hasina, umwe muri abo bacuruzi avuga ko acuruza ubuconsho bagashaka kumusoresha nk’umuntu ucuruza ibintu byinshi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nasho, Aderite Hakizamungu, avuga ko uburyo imisoro yakwa mu bacuruzi hamwe no mu isoko bizwi gusa ngo ikibazo cyabayemo ni abashinzwe imisoro babikoze mu buryo butari bwo muri iri soko kuko abacuruza ubuconsho bo batajya basoreshwa.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu, Tihabyona Jean de Dieu, yemeza ko amakosa yakozwe n’abasoreshaga ariko ngo basobanuriye abacururiza muri iri soko ryo ku Murindi ikibazo kikaba cyakemutse.

Tihabyona akomeza avuga ko byatewe n’uburyo abakozi bashinzwe kwaka imisoro batasobanukiwe neza itegeko ry’imisoro bari basobanuriwe. Isoko ryo ku Murindi rirema buri wa kabiri w’icyumweru.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka