Kimwe n’ahandi mu Rwanda ibirayi bikomeje guhenda muri Nyabihu

Ikibazo cy’ibura ry’ibirayi n’izamuka ry’igiciro cyabyo gishingiye ahanini ku mihindagurikire y’ikirere n’ibiza ndetse n’amasoko y’ababishaka yabaye menshi kuruta umusaruro uboneka.

Ubusanzwe mu karere ka Nyabihu iyo ibirayi byahendaga ntibyarenzaga amafaranga 100 ku kilo bitewe nuko ari kimwe mu bihingwa by’ibanze kandi bihingwa n’abantu benshi.

Ubu ngo ibi bifatwa nk’amateka kuko ibirayi bisigaye byarazamutse cyane ku buryo ikilo kimwe kiri hagati y’amafaranga 150 na 200.

Ikivugwa cyane cyateje iryo zamuka ni imihindagurikire y’ibihe yatumye abahinzi bateza umusaruro nk’uko bari bayiteze ku buryo byagabanije umusaruro bikanateza inzara.

Ikindi ngo ni ibiza byagize ingaruka nyinshi ku myaka y’abaturage ku buryo imyinshi yarengewe ikanapfa burundu harimo n’iyari igeze hafi igihe cyo gusarurwa.

Ku gasoko gato ka Gasasangutiya mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu naho ibirayi bikomeje kuzamura igiciro.
Ku gasoko gato ka Gasasangutiya mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu naho ibirayi bikomeje kuzamura igiciro.

Mu kwezi kwa Werurwe, Mata na Gicurasi uyu mwaka mu karere ka Nyabihu hegitali 611,4 z’imyaka harimo n’ibirayi zangijwe n’ibiza ku buryo bukomeye.

Kuri izi mpamvu, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyabihu, Mukaminani Angela, yongeraho ikibazo cy’amasoko y’ibirayi yagutse ku buryo isoko ryabaye rinini cyane umusaruro ari muke.

Mu mirenge nka Kabatwa n’ahandi mu karere ka Nyabihu, ibirayi bisigaye bigurwa n’Abarundi.

Kubera amafaranga ibirayi bifite, usaruye ahita abona amasoko byihuta ku buryo hamwe na hamwe bisarurwa imodoka ziparitse zihita zibijyana.

Hamwe na hamwe mu Ntara ikilo cy’ibirayi cyarenze amafaranga 200 ndetse hari n’aho cyenda kugera kuri 300.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere mu karere ka Nyabihu, Mukaminani Angela.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyabihu, Mukaminani Angela.

Kugira ngo iki kibazo gikemuke, mu karere ka Nyabihu hafashwe ingamba zitandukanye zirimo gushishikariza abaturage gukoresha imbuto nziza, gukoresha amafumbire ku buryo bwiza, kurwanya isuri, gukurikiza amabwiriza y’ubuhinzi, gukoresha inyongeramusaruro, gukorana n’abashinzwe ubuhinzi n’ibindi.

Mu karere ka Nyabihu hakozwe green house mu gutubura imbuto nziza y’ibirayi. Iyi mbuto nimara gukwirakwira mu baturage izatanga umusaruro ushimishije kuko ngo ari imbuto yera cyane.

Harateganywa ko umusaruro uzava kuri toni 26 ukagera kuri toni 32 kuri hegitali muri uyu mwaka.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka