Kayonza: Abacuruzi barasaba ubuyobozi kubagenera umwanya mu ifatwa ry’ibyemezo bibareba

Abacuruzi bo mu karere ka Kayonza barasaba ubuyobozi bw’ako karere kujya bubagenera umwanya bagatanga ibitekerezo ku byemezo bibafitirwa.

Hari ibyemezo ubuyobozi bw’ako karere bufatira abacuruzi n’abikorera ku giti cya bo muri rusange batategujwe, bikabaviramo guhomba; nk’uko Gakuba Damascene, uyobora urugaga rw’abikorera mu karere ka Kayonza yabibwiye inama njyanama y’ako karere tariki 15/02/2013.

Yatanze urugero ku kibazo cy’akato uturere dutatu tw’intara y’uburasirazuba twashyizwemo harimo n’aka Kayonza, avuga ko imyanzuro yakurikiye ako kato yajemo kunaniza abacuruzi cyane.

Ubwo akarere ka Kayonza kashyirwaga mu kato, ubucuruzi bw’inka n’ibizikomokaho bitatunganyijwe mu nganda bwahise buhagarikwa muri ako karere.

Abacuruzi ngo babwiwe ko akato kari ku bantu bacuruza inka zigendagenda n’abavana amata mu nzuri bayajyanye mu mujyi ku buryo yakwirakwiza uburenge.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Kayonza yabwiye inama y’abaperezida ba njyanama y’ako karere ko abacuruzi basabye akarere uburenganzira ngo bajye bagura inyama n’amata mu turere tutari mu kato, kugira ngo ubucuruzi bwa bo budahagarara bakabura uko bishyura inguzanyo z’amabanki.

Ati “Ubusanzwe abacuruzi batunzwe no gucuruza, aborozi bagatungwa no korora. Twasabye ko twajya tujya gukura ibikomoka ku matungo mu turere tudafite akato, ariko banga ko twabyumvikanaho bakatubbwira gusa ngo ni akato”.

Abacuruzi bavuga ko mu gukurikiza amabwiriza y’akato hibanzwe ku mategeko arengera ubworozi ariko arengera abacuruzi ntiyitabwaho.

Abacuruzi bafite amahoteri na resitora bari guhura n’igihombo kubera kudacuruza ibikomoka ku nka kandi biba bishakwa n’abakiriya benshi. Ibyo ngo biri gushyira abatari bake mu kaga bakagirana ibibazo n’amabanki yabahaye inguzanyo nk’uko Gakuba akomeza abivuga.

Abacuruzi banenze uburyo amabwiriza y’akato yakurikijwe mu karere ka Kayonza kuko yakurikijwe mu magambo gusa nk’uko umuyobozi w’urugaga rw’abikorera muri ako karere abivuga.

Avuga ko iyo agace runaka karimo akato hafatwa ingamba zikomeye nko gutegura amazi arimo umuti ku buryo umuntu usohotse mu gace karimo uburenge abanza gukaraba kugira ngo atabukwirakwiza mu bice butarageramo.

Ibi bituma abacuruzi bemeza ko amabwiriza y’akato yashyizwemo ingufu mu kubuza abacuruzi gucuruza ibikomoka ku nka kurusha uko bari gushyira imbaraga mu gushaka icyatuma uburenge butagera mu bice butarageramo.

Perezida wa njyanama y’akarere ka kayonza, Butera Jean Baptiste , avuga ko azagirana inama n’umuyobozi w’akarere ka Kayonza ndetse na komite nyobozi y’akarere bakiga kuri icyo kibazo.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka