Karongi: Igiciro cy’isambaza cyagabanutse nyuma yo gufungura i Kivu

Nyuma y’uko uburobyi mu kiyaga cya Kivu busubukuwe, igiciro cy’isambaza ku kiro cyavuye ku mafaranga 1500 kijya ku mafaranga 1250. Nyuma y’amasaha make uburobyi busubukuwe tariki 02/10/2012, umurobyi wa mbere yahise aroba ibiro 120.

Mbere yo gufunga ikiyaga muri (Nyakanga 2012), umurobyi umwe ntiyarakirenza ibiro 20; nk’uko byemejwe n’umuhuzabikorwa w’umushinga w’uburobyi mu karere ka Karongi Sibomana Jean Bosco.

Sibomana yatangarije Kigali Today ko ibi ari ikimenyetso cy’uko ibyo bari bagamije bafunga i Kivu babashije kubigeraho kuko umusaruro ushobora no kuzikuba inshuro eshatu.

Abisobanura muri aya magambo: “Mbere tutarafunga twarobaga ibiro 500 ku munsi, ariko ubungubu turibuze kugeza kuri toni imwe n’ibiro 600. Mbere ikiro cyaguraga 1600RWariko ubu twagishyize kuri 1250FRW”.

Abacuruzi b’isambaza nabo bishimye cyane nyuma y’amezi abiri bamerewe nabi nk’uko uwo twaganiriye utashatse kwivuga izina yabivuze agira ati: “Twari tumerewe nabi kubera ko ni wo murimo dukora wonyine, ariko ubu turishimye cyane kandi n’ibiciro byagabanutse”.

I Kivu kitarafungwa barobaga ibiro 500 ku munsi, ariko ngo bizeye ko umusaruro uza kwikuba gatatu.
I Kivu kitarafungwa barobaga ibiro 500 ku munsi, ariko ngo bizeye ko umusaruro uza kwikuba gatatu.

Guhagarika uburobyi mu Kivu ni gahunda izajya ikorwa buri mwaka mu mezi ya Kanama na Nzeri kugira ngo amafi ajye abona akanya ko kororoka igihe umusaruro wabaye muke.

Ku nshuro ya mbere byakozwe hanagamijwe guca akajagari kaboneka mu burobyi kubera ko abarobyi basaga 1000 nta byangombwa n’ibikoresho byabugenewe bari bafite.

Rubavu: Amafi ntiyakuze cyane kubera kubura ibyo kurya

Mu karere ka Rubavu ho nta byishimo bihari cyane kubera ko amafi atakuze kandi ngo umusaruro ntiwiyongereye cyane ugereranyije n’abashaka amafi n’isambaza.

Abaturage batangaza ko ubwinshi bw’abazishaka buruta umusaruro abarobyi barobye kandi ibiciro biri hejuru, ugereranyije n’uburyo ibiciro byahoze.

Mu joro rishyira tariki 03/10/2012, bashoboye kuroba ibiro 84 mu gihe mbere yo gufunga barobaga ibiro icumi; nk’uko bitangazwa na Habanabakize Salim ukuriye koperative Ingwizabahizi ikora uburobyi mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu.

Abaturage bari baje kugura amafi n'isambaza ari benshi.
Abaturage bari baje kugura amafi n’isambaza ari benshi.

Umusaruro wabonetse ngo urashimishije ugereranyije n’uwabonekaga mbere uretse ko amafi atari manini bitewe no kutabona ibyo kurya.

Siborurema Bodouin ukuriye amakoperative akora uburobyi mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu avuga ko mbere ifi zaryaga imbetezi uruganda rwa Bralirwa rwamenaga mu Kivu none rusigaye ruzigurisha.

Izi mbetezi abarobyi bavuga ko amafi yaziryaga akabyibuha kandi akiyongera, ariko kubera uru ruganda rwahagaritse gushyira izi mbetezi mu kivu ngo byatumye umusaruro utuba ndetse n’amafi ntakibyibuha.

Kubera kubura ibiryo amafi ntakura bishimishije.
Kubera kubura ibiryo amafi ntakura bishimishije.

Bralirwa ivuga ko yabihagaritse kubera REMA yababujije bitewe n’itegeko rigenga uburobyi rivuga ko amazi rusange adafumbirwa.

Abaturage bavuga ko iryo tegeko ridakwiye kubabangamira cyane ko izo mbetezi ziva mu nzoga inyobwa bityo ntacyo zangiza kuko na Bralirwa izigurisha aborozi ahubwo ubuyobozi bukwiye kubasabira Bralirwa kubafasha.

Gasana Marcellin na Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

murakoze ariko umwanditsi wiyi nkuru yibeshye kumazina icyo gihe njye HABANABAKIZE Salim sinari president wa kooperative INGWIZABAHIZI ahubw nari Gardepêche kurwego rw’akarere ntarahindura imirimo .
murakoze

habanabakize salim yanditse ku itariki ya: 13-03-2013  →  Musubize

murakoze kutugezaho ibiciro by isambaza .abacuruza isambaza bareke kuduhenda kuko ubu twamenye igiciro.

murakoze.

bibi yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

Kombona zabonetse bagomba kugeza byibuze ikiro kumafaranga igihumbi

Notable yanditse ku itariki ya: 3-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka