Mu gihe mu mwaka washize ikawa yaguraga amafaranga 1500 mu gihe nk’iki, ubu uragura 700 ndetse ngo hari igihe abantu batayabona bagahabwa 650; nk’uko Uwitwa Bosiko ucururiza mu isoko rya Karambi yabitangaje ubwo twaganiraga tariki 31/12/2012.
Umukecuru witwa Faraziya twasanze muri iri soko acuruza inyanya, yagize ati “njyewe izi nyanya ncuruza ndi buzikuremo Ubunani. Ariko sinavuga ko ariko biri bugendekere abaturanyi muri rusange.
Barakennye muri iyi minsi. Ibiciro by’ikawa byaradukenesheje.”

Umusanza uri mu kigero cy’imyaka nka 55 we twagerageje kumubaza icyo avuga ku bunani, maze ayembayemba asubiza agira ati “nta cyo navuga ku bunani. Ubu nta n’umwuka nifitiye kubera ko nshonje. Nageze muri iri soko nza gushaka umuntu nakoreye ngo anyishyure, ariko kugeza ubu namubuze.”
Ubwo twageragezaga kuvugisha uyu musaza hari mu masaa cyenda. Na we ntiyari yishimye kubera ko uwari gutuma amafaranga amufasha gutangira umwaka neza yari yamubuze. Icyakora we sinamenya niba amafaranga bamugombaga ari udukeya dukomoka ku ikawa ye.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|