Izamuka ry’ibiciro bya Peteroli ryatangiye kumvikana mu nganda

Izamuka rikomeye ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ryatangiye kugaragara cyane guhera mu mpera za Gashyantare uyu mwaka, nyuma y’aho intambara hagati ya Iran, Israel na Amerika ikajije umurego, igateza ikibazo ku nzira ya peteroli inyura mu nyanja ya Hormuz (Strait of Hormuz), inyuramo igice kinini cya peteroli yoherezwa henshi ku Isi.

Mu Rwanda, ingaruka zatangiye kugaragara mu ntangiriro za Werurwe 2026, aho ibiciro bya lisansi na mazutu byavuguruwe bwa mbere hagati yo ku wa 5 Werurwe na 4 Mata 2026, hanyuma byongera kuzamuka cyane ku wa 17 Mata 2026 no ku wa 6 Kamena 2026 ubwo Mazutu yiyongereyeho amafaranga 722 iva ku 2.205 igera kuri 2.927 Frw, mu gihe litiro ya lisansi yagumye kuri 2.938 yari yashyizweho muri Mata ivuye kuri 2,303 yari yariho.

MINICOM ivuga ko uko kuzamuka ku biciro by’ibikomoka kuri Peteroli mu gihe gito, nubwo Leta hari imbaraga yagiye ishyiramo kugira ngo bitagira ingaruka zikomeye ku Banyarwanda n’ibikorwa by’ubucuruzi, ariko byagize ingaruka zikomeye ku nganda zikorera mu Rwanda by’umwihariko izikora ibikomoka kuri Purasitike.

Ubwo yari mu kiganiro urubuga rw’Itangazamakuru, ku cyumweru, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yavuze ko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bikimara kuzamuka ku rwego mpuzamahanga hari ingaruka bari biteze ko zigomba guhita zibaho.

Ati “Hari ibintu byinshi abanyenganda bavana hanze bagakoresha mu nganda zabo, bamwe byarabuze, bigera aho ubushobozi bw’inganda bugabanuka, abandi babibona bibahenze, bituma igiciro cy’ibyo bashyira ku isoka bizamuka. Hari abakozi babuze akazi, twarabibonye hirya no hino mu nganda, zigenda zigabanya abakozi. Hari ibyo dukoresha mu buzima bwa buri munsi twabonye, birahenda cyangwa bikabura. Ibyo rero twatangiye kubibona.”

Minisitiri Sebahizi yavuze ko ingaruka nyinshi zigaragara cyane ku nganda zikora ibikomoka kuri pulasitike, kubera ko hari aho ibiciro by’ibikoresho by’ibanze bakoresha byikubye inshuro zirenga ebyiri.

Ati “Ibikomoka kuri Peteroli bivamo ibikoreshwa mu gukora ibikoresho bya Pulasitike (low materials), niba mujya mubona twa dushaza tuza mu mifuka, tuba dufite amabara atandukanye, bashobora gukoramo amajerekani, indobo, amacupa y’amazi n’ibindi byose bya pulasitike. Utwo tuntu twarahenze cyane ku buryo igiciro cya Peteroli cyikubye kabiri ku isoko mpuzamahanga na turiya twikubye kabiri, inganda zidukoresha inyinshi zagabanyije ubushobozi bwazo bwo gukora kubera ko bihenze, n’abakozi bamwe barahagarikwa, n’ibiciro birazamuka.”

Izi ngaruka ngo zahise zitangira kwigaragaza hirya no hino ku isoko, nubwo hari n’abandi baba bashaka kwitwikira iryo zamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bakazamura ibiciro by’ibicuruzwa kandi nta mpamvu ifatika bafite

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka