Iyo ufashe umukiriya nabi uba witesheje abandi 10

Gutanga serivise nziza ni ikintu cy’ingenzi cyane buri wese yagakwiye kwitaho kuko ngo burya umukiriya umwe ugiye atanyuzwe aruta 10 banyuzwe ariko batazagaruka; nk’uko byemezwa na Nahimana Therese uyobora Mukamira House mu karere ka Nyabihu.

Nahimana ashingira ko iyo umukiriya agiye atanyuzwe agenda avuga abamuhaye serivise mbi ku bandi bityo benshi bakanga kugana aho bamuhaye serivise mbi. Mu myaka itatu n’igice amaze mu mirimo yo gutanga serivise muri Bar na Resitora, Nahimana avuga ko gutanga serivise nziza yasanze ari ikintu cy’ingenzi cyane.

Nahimana Therese bakunze Teddy avuga ko batangiye ibikorwa byabo bakorera ahantu hato (hari bar na restaurant) ariko ubu bamaze kwagura aho bakorera bongeraho n’ibyumba byo kuraramo ndetse na salle yafasha abantu gukora imirimo itandukanye.

Kuba ibikorwa byabo bitera imbere ngo nta rindi banga uretse kwakira abantu neza, bityo bakarushaho kubagana kuko ngo uwo bakiriye neza uyu munsi ejo abazanira undi, wawundi uje nawe akazabazanira undi, bityo bityo.

Nahimana Thérèse Manager wa Mukamira House avuga ko gutanga serivise nziza ari cyo cyatumye babasha kwagura aho bakoreraga.
Nahimana Thérèse Manager wa Mukamira House avuga ko gutanga serivise nziza ari cyo cyatumye babasha kwagura aho bakoreraga.

Habimana John wigeze gukora amahugurwa yatanzwe n’urugaga rw’abikorera asanga buri wese yagakwiye gukangukira gutanga serivise nziza. Kuri we ngo iyo bavuze serivise nziza biba bishatse gusobanura ibintu bitatu: imvugo (uko wakiriye umuntu umuvugisha), ibikorwa byawe ndetse no guhaza abakugana.

Habimana John avuga ko icy’ingenzi ari ukwakira abantu neza ndetse ugaharanira gushaka inyungu nkeya ariko ihoraho. Ibi akaba abivuga ngo kubera ko hari abacuruzi benshi usanga bishimira kwakira amafaranga y’ako kanya, ukabona icyo ashaka ari amafaranga gusa kurenza uko yakwakira uyamuha neza.

Kuri we ngo kubona amafaranga ako kanya, uyaguhaye atazagaruka kukugurira cyangwa se akagenda akuvuga nabi ngo sibyo by’ingenzi. Yongeraho ko iyo umuntu ashyira umukiriya imbere akamufata neza aribwo afatisha abakiliya bityo agakunda kubona icyashara.

Gutanga serivise nziza mu nzego zose ngo ni ikintu k’ibanze kuko bifasha uyitanze n’uyihawe. Nko mu bucuruzi ngo bifasha uyitanze gutera imbere no kubona abakiriya naho uyihawe bikamufasha kumva anyuzwe n’ibyo akorewe,bityo akishimira kugaruka no kwereka inshuti ze aho bamuhaye iyo serivise.

Gusa ngo serivise nziza ntikenewe mu bacuruzi gusa. N’ahandi nko mu bigo bya Leta n’ibindi irakenewe cyane. Habimana atanga urugero ko iyo umukozi wa Leta ahaye serivise nziza umuturage aba yihesheje agaciro anagahesheje Leta. Uwo muturage agenda anyuzwe kandi yumva ko koko bafite abakozi beza.

Mu gihe u Rwanda ruri mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, gutanga serivise nziza ni ikintu cy’ingenzi buri wese akwiye kwitaho kugira ngo abone abamugana kandi atere imbere ateze imbere n’igihugu. Ibyo bikazatuma u Rwanda rurushaho gutera imbere mu ruhando rw’ibindi bihugu.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka