Imikorere y’amakoperative akorera muri EAC igiye koroshywa

Ihuriro ry’imiryango y’abahinzi bo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAFF), ryateguye umushinga w’itegeko rizorohereza imikorere yayo mu karere.

Byavugiwe mu nama y’iminsi itatu, yahuje imiryango n’amakoperative yita ku buhinzi yo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ibera i Kigali guhera kuri uwu wa mbere tariki 23 Ugushyingo 2015.

Bifuza ko amakoperative yo muri EAC yagira umurongo umwe agenderaho.
Bifuza ko amakoperative yo muri EAC yagira umurongo umwe agenderaho.

Iri tegeko ngo hari byinshi rizakemura cyane ko muri ibi bihugu bya EAC hari byinshi bigenda byoroshywa kugira ngo abaturage babashe guhahirana, nk’uko Visi perezida wa mbere wa EAFF akaba n’umunyamuryango wa sendika Ingabo, Kantarama Césarie, yabitangaje.

Yagize ati “Iri tegeko twaritekerejeho kubera ko twabonaga muri EAC hari isoko rinini ry’ibikomoka ku buhinzi ariko amakoperative ugasanga nta makuru afite, agakorera mu bwigunge mu bihugu byayo kandi hari icyakorwa ngo twiyagurire isoko.”

Yavuze ko ihuriro ryabo ryatumye bahumuka, bamenya politike zitandukanye zo muri EAC, bityo bikabafasha kubona uko babyaza umusaruro amahirwe aturuka ku bufatanye bw’ibihugu byo muri uwu muryango.

Itegeko rigenga amakoperative yo muri EAC rizoroshya imikorere yayo.
Itegeko rigenga amakoperative yo muri EAC rizoroshya imikorere yayo.

Katabarwa Augustin, umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’amakoperative (NCCR) rukaba n’umunyamuryango wa EAFF, avuga ko amategeko agenga amakoperative muri EAC atari akigendanye n’igihe uretse iry’u Rwanda.

Ati “Amategeko agenga amakoperative muri bimwe mu bihugu bya EAC ni ayo hagati y’umwaka w’1950 n’1980 mu gihe iry’u Rwanda ari iryo mu 2011, bigatuma guhuza imikorere bigorana, duhitamo ko hajyaho itegeko ryadufasha kugendera ku murongo umwe.”

Akomeza avuga ko muri uwu mushinga w’itegeko riri mu nzira, 95% by’ibikubiyemo byavuye mu ry’u Rwanda kuko ngo basanze riteguye neza.

Ubuyobozi bwa EAFF bwizeye ko abakuru b'ibihugu bya EAC bazashyira umukono kuri iri tegeko mu gihe cya vuba.
Ubuyobozi bwa EAFF bwizeye ko abakuru b’ibihugu bya EAC bazashyira umukono kuri iri tegeko mu gihe cya vuba.

Umushinga w’iri tegeko wateguwe na EAFF mu mwaka wa 2009, rishyirwa muri buri gihugu cya EAC ngo hatangwe ibitekerezo mbere y’uko rigezwa mu Nteko Ishinga Amategeko y’uwu muryango (EALA), yaje kuryemeza muri Mutarama 2015 hakaba hasigaye umukono w’abakuru b’ibihugu rigatangira kubahirizwa.

Munyantore Jean Claude

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka