Ikibazo cyo kudatanga serivisi inoze cyafatiwe ingamba

Leta y’u Rwanda yafashe gahunda yo guhagurukira ikibazo cyo kutakira neza abantu bagana ababaha serivisi (poor customer care). Iki kibazo gifatwa nk’imwe mu nzitizi zikomeye zabangamira abashoramari gushora imari yabo mu Rwanda.

Ubu hatangiye gahunda y’amahugurwa mu rwego rwo kumvisha ababishinzwe akamaro ko kwakira neza ababagana ndetse no kubongerera ubumenyi.

Iki kibazo ndetse n’icy’ubushobozi mu bakozi byagarutsweho mu mwiherero uherutse, byagaragaye ko hakiri ikibazo cyo kwakira abatugana kandi hafashwe ingamba zikomeye zo kubikemura; nk’uko byatangajwe na Depite Marie Josee Kankera wungirije Perezida w’Inteko Ishinga amategeko umutwe w’abadepite mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 12/03/2012.

Iki kiganiro kirabanziriza inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri ku ishoramari rigezweho izabera i Kigali kuwa gatatu tariki 14/03/2012.

Iyi nama yateguwe n’Ihuriro ry’Abagize inteko zishinga amategeko (Parliamentary Network) rishamikiye kuri Banki y’Isi, yitezweho ko ibizavamo bizafasha abagize iri huriro gushyiramo amategeko azafasha gukuraho ibibazo bibangamira ishoramari n’ubucuruzi.

Depite Kankore kandi yizera ko u Rwanda ruzungukira byinshi muri iyi nama kuko abazayitabira bagera ku 172 baturutse hirya no hino ku isi bazagira amahirwe yo gusobanukirwa n’u Rwanda.

U Rwanda nirwo rwesheje agahigo mu kwakira iyi nama ibereye bwa mbere ku mugabane w’Afurika. U Rwanda rwatoranyijwe ahanini kubera uburyo raporo ya Doing Business yerekanye ko ruri mu bihugu 10 byateye imbere mu bukungu.

Mu Rwanda, ubucuruzi buracyafite ibibazo by’abikorera badakorera hamwe ngo babashe gufashanya kwiteza imbere ndetse n’Abanyarwanda badashobora kwijyanira ibicuruzwa byabo mu bindi bihugu, bagategereza ko abanyamahanga baza kubyijyanira.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka