Icyiciro cya mbere cya Free Economic Trade zone kigeze kure cyubakwa

Imirimo y’ibanze yo kubaka igice kinini cy’ubucuruzi mu Rwanda (Free Economic Trade zone) giherereye i Nyandungu, yararangiye ku buryo ab’inkwakuzi bashobora gutangira kuhafata ibibanza; nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa RDB.

Ibikorwa remezo birimo inzu zo gukoreramo amazi, amashanyarazi, insinga za internet yihuta n’imihanda biri mu bikorwa by’ibanze byamaze gusozwa muri iki gice kibaye icya mbere mu bice by’ubucuruzi bigezweho mu Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, kuri uyu wa kabiri tariki 16/10/2012, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Claire Akamanzi, yatangaje ko abantu bose cyane cyane Abanyarwanda bahawe ikaze mu kuhashora imari yabo.

Yagize ati: “Ni ahantu hihariye hateza imbere Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga muri rusange, niyo mpamvu hashizweho imbaraga mu gushyiraho ibikorwa remezo byihuse”.

Minisitiri Murekazi w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Zephanie Niyonkuru ukora muri RDB n'umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Akamanzi.
Minisitiri Murekazi w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Zephanie Niyonkuru ukora muri RDB n’umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Akamanzi.

Ibi yabitangaje nyuma y’inama ubuyobozi bwa RDB bwagiranye n’abikorera n’ibindi bigo bitandukanye, mu rwego rwo kurebera hamwe koroshya akazi kazahakorerwa, gutanga akazi no korohereza abazahakorera gutanga imisoro yabo.

Nyuma yo kurangiza icyiciro cya mbere cy’ibikorwaremezo, hazakurikiraho ibindi bibiri birimo igice cy’inganda n’igice cy’indabo. Ibyo bizatangira gukorwa ari uko iyubakwa ry’ibikorwa remezo ryamaze kugera kuri 70%.

Kugira ngo ufate ikibanza ugomba kubanza kwishyura amadolari y’Amerika ibihumbi 10, andi ukazagenda uyishyura gahoro gahoro, ndetse bamwe mu bashoramari bagera ku munani bamaze kuhagera bamaze kuyishyura yose, nk’uko byatangarijwe muri iyi nama.

Usibye abazaturuka ahandi, abenshi mu bazakorera muri iki kibanza ni abahoze bakorera ibikorwa byabo i Gikondo hazwi ku izina rya Park Industriel.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka