Ibiciro bya Lisansi na Mazutu byagabanutse

Guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 16/01/2012, ibiciro by’ibicuruzwa bikomoka kuri peteroli bya lisansi na mazutu biragabanukaho 6%, bivuga amafaranga y’u Rwanda 60, mu gihugu hose, nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda ribigaragaza.

Igiciro cya Lisansi cyari gisanzwe kiri ku mafaranga y’u Rwanda 1000 kuri litiro imwe, ariko itangazo ryasinyweho na Minisitiri François Kanimba rivuga ko igiciro fatizo i Kigali kitagomba kurenga amafaranga 940 kuri litiro.

Minisitiri yavuze ko ibiciro byagabanutse kubera ko Leta yagabanyije imisoro yo ku bikomoka kuri peteroli guhera tariki 16 Mutarama 2012 mu Rwanda ariko no ku rwego mpuzamahanga byagabanutseho gato.

Nubwo u Rwanda rudakora ku nyanja cyangwa ngo rube rwegeranye n’ibihugu bikora ku nyanja, usanga ruhagaze neza mu biciro by’ibikomoka kuri petelori.

Iyi ni inshuro ya kane habayeho igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu gihe cy’amezi atandatu.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka