Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byongeye kuzamuka

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko igiciro cya lisansi na mazutu mu mujyi wa Kigali kitagomba kurenza amafaranga 1050 kuri litiro imwe, uhereye kuri uyu wa Gatandatu tariki 06/10/2012.

Iri zamuka mu biciro bitewe n’uko ibiciro ku isoko mpuzamahanga ritahwemye kuzamuka kuva mu kwezi kwa 08/2012 ku rugero rwa 10%, nk’uko iryo tangazo ribisobanura.

Muri uyu mwaka, Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byakunze guhinduka, aho tariki 16/01/2012, litiro ya lisansi yari yavuye ku mafaranga 1000 ijya ku mafaranga 940. Iryo gabanuka ryari ryatewe n’igabanuka ry’umusoro w’ibikomoka kuri Peteroli n’igabanuka ry’igiciro ku isoko mpuzamahanga.

tariki 12/03/2012 litiro ya lisansi na mazutu yavuye ku mafaranga 940 ikagera ku 1000. Tariki 10/05/2012, igiciro cya lisansi cyavuye ku mafaranga 1000 kuri litiro imwe kijya ku mafaranga 1030.

Tariki 01/08/2012, igiciro cya litiro ya lisansi cyangwa mazutu nticyagombaga kurenza amafaranga 970 kuri stations z’i Kigali.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka