I Kigali hazabera inama nyafurika ku bukungu (African Economic Conference 2012)

Kuva 30/10 kugeza 02/11/2012, i Kigali hateganyijwe inama mpuzamahanga (African Economic Conference 2012) iziga ku mizamukire y’ubukungu muri Africa, n’uruhare rwayo mu guhangana n’ikibazo cy’ubukungu bwifashe nabi ku isi .

Iyo nama ngaruka mwaka itegurwa na Banki Nyafrika Itsura Amajyambere (BAD) ifatanyije na komisiyo ishinzwe ubukungu muri Africa (ECA), n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP).

Inama izahuza abayobozi ku rwego rwo hejuru n’abanyeshuli bo muri za kaminuza zitandukanye, ibere mu murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali ku nsanganyamatsiko igira iti: “Iterambere rusange kandi rirambye mu bihe by’ubukungu bwifashe nabi”.

Mu gihe isi yose yugarijwe n’ikibazo cy’ubukungu bujegajega, umugabane w’Africa wabashije gutera imbere ku buryo bugaragara mu myaka icumi ishize. Ibiro ntaramakuru by’Africa dukesha iyi nkuru bivuga ko ubukungu bw’Africa bushobora kuzamuka bukagera kuri 4,8% mu mwaka wa 2013.

Nubwo ariko Africa yateye imbere mu gihe ubukungu bwari bwifashe nabi mu yindi migabane, haracyari ikibazo cyo kujyanisha iryo terambere n’urugamba rwo kugabanya ubukene, binyuze mu guhanga imirimo, kugeza ku baturage ibikorwa by’ibanze no kubaha umwanya wo gutanga umusanzu wabo muri politike n’ubukungu.

Inama yo kuwa 30 Ukwakira 2012 iziga kuri izi ngingo zose kugira ngo Africa ibashe kugera ku rwego rwo gufatanya n’andi mahanga guhangana n’ubukungu bujegajega, ikibazo cy’ihindagurika ry’amasoko y’ibiribwa n’ibikomoka kuri peteroli, n’igabanuka ry’ibyoherezwa mu mahanga.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka