Huye: Bishimiye Expo-CHAN kuko yabereye mu mujyi rwagati

Imikino ya CHAN mu Karere ka Huye yajyanishijwe n’imurikagurisha, n’abaryitabiriye bararyishimiye. Ngo icyabaha n’andi mamukagurisha akajya abera mu mugi hagati.

Asia Nyirashumbusho yishimira iri murikagurisha, ucuruza imiti n’amafumbire bya DYNAPHARM yagize ati “Abateguye iri murikagurisha barakoze cyane. Abanyamahanga n’Abanyarwanda baratuguriye.”

Mu nzu mberabyombi imbere harimo abacuruzi mbarwa
Mu nzu mberabyombi imbere harimo abacuruzi mbarwa

Jean Marie Vianney Nzeyimana ucuruza ibiribwa n’ibinyobwa binyuranye na we ati “Iri murikagurisha hari icyo ryatumariye, hari n’icyo ryamariye abarijemo harimo n’Abanyamahanga. Kuko baraza bakabona ibintu byo kuri poromiosiyo byo kunywa, bakabona n’ibyo kurya.”

Kandi ati “Uretse ko ritamamajwe ngo abantu barimenye banarigane cyane, twe uwavuga ngo nta kintu yabonye kwaba ari ukugayira Imana ntiyazanamwiongera.”

Abacuruzi bitabiriye iri murikagurisha si benshi kuko urebye inzu mberabyombi y’Akarere ka Huye ryabereyemo yarimo mbarwa.

N’abacururizaga hanze ntibari benshi. Icyakora, abaryitabiriye bavuga ko bariboneyemo ibyashara bagereranyije n’uko byabagendekeye mu mamurikagurisha yabanjirije iringiri.

Ayo ma murikagurisha, rimwe ryari iry’abikorera bo mu Karere ka Huye ryabereye muri gare, irindi na ryo ryari iry’intara y’Amajyepfo ryabereye mu busitani bw’Ingoro y’Umurage y’i Huye.

Abikorera b’i Huye rero bifuza ko amamurikagurisha ataha yazajya abera mu mberabyombi, cyangwa ahandi rwagati mu mujyi kuko kuri gare no mu Ngoro y’umurage hateraga ubunebwe abaguzi .

JMV Nzeyimana ati uwavuga ko atacuruje kwaba ari ukugayira Imana kandi ntiyazamwongera
JMV Nzeyimana ati uwavuga ko atacuruje kwaba ari ukugayira Imana kandi ntiyazamwongera

Jean Marie Vianney Nzeyimana ati “Biriya byo kuvuga ngo expo bayijyanye muri gare bayijyanye muri musée, ni kure. Ariko aha ku mberabyombi ni hagati. Abataha hirya no hino mu mujyi baca hano bakabibona. N’abataha i Save banyura hano mu mujyi bakabibona. Igikari cy’imberabyombi ni kinini kandi ku buryo cyakwakira expo y’intara yose.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu, Cyprien Mutwarasibo, avuga ko bagiye bagena aho amamurikagurisha abera bitewe n’ikigamijwe. Ati “Iryabereye muri gare, hari hagamijwe ko imenyekana. Iryabereye mu ngoro y’umurage, twashakaga ahantu hagutse hahurira abikorera b’Intara yose.”

Imurikagurisha rya CHAN kandi na ryo ngo ryaramamajwe, n’ikimenyimenyi ngo n’Abanyakenya bararyitabiriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka