Huye: Abikorera b’Indashyikirwa begeranyije miliyoni zisaga 17 zo kwigira

Abikorera basanzwe bitabira ku buryo bugaragara ibikorwa by’urugaga bibumbiyemo mu Karere ka Huye, kuwa 17/6/2013 barateranye maze begeranya amafaranga miliyoni 17 n’ibihumbi 250 yo kuzajya bifashisha mu bikorwa bitandukanye.

Abo bikorera bibumbiye mu itsinda bise Indashyikirwa zo mu Ndatirwabahizi. Amafaranga batanze ni azajya atuma urugaga bibumbiyemo rw’abikorera rubasha kugera ku bikorwa byose bifuza kugeraho.

Buri wese yagiye atanga uko yifite, kandi, haherewe ku ko bari bumvikanye, nta wari wemerewe gutanga amafaranga ari munsi y’ibihumbi 200.

Aya mafaranga batanze, ni umusanzu w’umwaka. Christophe Karorero, umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Huye, yasobaniye icyo azakoreshwa muri aya magambo “ Ibyo duteganya gukora ni byinshi. Ubundi ubuyobozi bw’urugaga ku rwego rw’igihugu ni bwo bwaturihiraga ubukode bw’inzu dukoreramo, ariko guhera ubu tuzajya twikodeshereza».

Yunzemo agira ati « Tuzihembera abakozi, tuzagura ibyuma birangurura amajwi ndetse n’ibifata amashusho tuzajya twifashisha igihe twakoze inama aho kubikodesha, tuzigira abikorera imishinga kandi tubajyane no mu ngendoshuri.

Turateganya no kuzubaka umuturirwa w’abikorera mu Karere ka Huye amafaranga azishyurwamo akazajya ari yo yifahishwa n’urugaga mu bikorwa bitandukanye tutagombye guhora mu misanzu».

Ubusanzwe, abikorera bagira imisanzu batanga buri mwaka hakurikijwe ibyiciro barimo, ku buryo ngo abafite inganda bishyura ibihumbi 200, abafite amahoteri bagatanga ibihumbi 150, ... Aya mafaranga ariko ngo yari asanzwe ari makeya ku buryo atabafashaga cyane mu bikorwa byabo.

Ese abari mu ndashyikirwa bazakomeza gutanga imisanzu isazwe mu rugaga rw’abikorera ? Christophe ati « oya, uri mu Ndashyikirwa azatanga umusanzu umwe nk’Indashyikirwa, cyane ko n’ubundi ayo mafaranga azafasha urugaga muri rusange».

Nubwo bagaragara nk'aho ari benshi, hari abatari babonetse bivuze ko umusanzu batanze ushobora kwiyongera.
Nubwo bagaragara nk’aho ari benshi, hari abatari babonetse bivuze ko umusanzu batanze ushobora kwiyongera.

Indashyikirwa ni nk’itsinda ry’abikorera bazajya bafasha mu gutekerereza bagenzi babo bikorera ariko batoya (badafite amafaranga menshi). Abaririmo bazajya batumirwa mu mahugurwa no mu ngendoshuri, zaba izo mu gihugu no hanze yacyo. Kubona visa bizajya biborohera kuko bazaba bavugirwa n’itsinda barimo.

Mungwarareba Donatien, umukozi muri PSF ushinzwe abanyamuryango no kububakira ubushobozi na we ati « Bizabafasha guhanahana amakuru, ariko cyane cyane kwishyira hamwe bagakora ubuvugizi, niba ari ikibazo kibabangamiye ku bijyanye no gukora ubucuruzi bwabo bicare babiganire, niba hari n’inzego zibishinzwe bazihamagaze, kugira ngo barebere hamwe icyatuma ubucuruzi bwabo butera imbere».

Abatoranyijwe kujya mu itsinda ry’Indashyikirwa z’Indatirwabahizi ni abikorera bitabira ibikorwa by’abikorera ku buryo bugaragara, nk’inama, bakitabira umuganda na gahunda za Leta, bagasorera igihe. Ngo ni abitabira gahunda y’iterambere muri rusange.

Ariko ngo abatangije iri tsinda si bo bonyine bazaribamo kuko n’undi wese uzabishaka azajya yiyandikisha, kugeza ubwo abikorera bose bo mu Karere bazaba baririmo.

Uretse ziriya miliyoni 17 n’ibihumbi 250 zegeranyijwe kuwa 17/6/2012, hari icyizere ko aziyongera kuko hari abikorera batari bahari ndetse hakaba n’abari bahagarariwe n’abatarashoboraga guhita bavuga umubare w’ayo bazatanga.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka