Hoteli Ten To Ten Paradise yakinze imiryango kugeza aho iri gutezwa cyamunara

Abantu batunguwe no kubona amatangazo ahamagarira abantu kwitabira cyamunara ya hoteli Ten To Ten Paradise y’umugabo bita Mbanzabugabo azwiho ubukire. Iyi hoteli iri mu mujyi rwagati w’akarere ka Rusizi ngo igiye kugurishwa cyamunara kubera umwenda wa banki.

Intandaro yo guteza cyamunara iyi hoteli byaturutse ku bintu bitandukanye cyane cyane umwenda nyirayo Mbazabugabo abereyemo Banki ya Access kuko yari yarayitanzeho ingwate aho kugeza ubu ari gusabwa amafaranga miliyoni 505.

Hotel 10 to 10 yakinze imiryango kubera guhomba.
Hotel 10 to 10 yakinze imiryango kubera guhomba.

Usibye no kuba uyu mugabo yari asanzwe ari mu mwenda wa Banki ngo n’imicungire mibi y’abakoraga muri iyi hoheli byamuteje igihombo gikomeye; nk’uko twabitangarijwe na bamwe mu bakozi bakoraga muri iyi banki batashatse gutangaza amazina yabo.

Nubwo iyi hoteli imaze iminsi itezwa cyamunara ntirabona abaguzi kuko iri gusaba ibiciro bihanitse aho umunsi wa mbere igiciro cyifatizo muri cyamunara yari miliyoni 600 uwo munsi habuze umuntu n’umwe ugereka naho umunsi wa kabiri w’icyamunara igiciro cy’ifatizo cyari kuri miriyoni 550 hagereka umugabo umwe nawe watanze miliyoni 470 Mbanzabugabo arazanga.

Bamwe mubanyemari bari bitabiriye cyamunara ya hoteli 10 to 10.
Bamwe mubanyemari bari bitabiriye cyamunara ya hoteli 10 to 10.

Iyi hoteli bongeye kuyishyira ku isoko rya cyamunara kuri uyu wa 29/04/2013, aho byari biteganyijwe ko ariwo munsi wa nyuma abanyemari bavuga ko igiciro cyayo kikiri hejuru aho bari bagishyize kuri miliyoni 510.

Mbanzabugabo yari asanzwe acuruza amabuye y’agaciro hanyuma azaguhomba igihe ibiciro by’amabuye byagwaga ku rwego rw’isi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

hotel nimjyireke azishyura numuntu mwiza nzamubera manager mwiza

habimana emmanuel yanditse ku itariki ya: 11-08-2013  →  Musubize

RWOSE UWO MUGABO NDAMUZI KANDI NA ACCESS BANK MFUNGUYEMO ACCOUNT VUBA AHA UBWO TURAZIRANYE BABAYE INTWARI BAYIMPA IDENI BAKANGURIZA N’ANDI MAFARANGA NKAYIKORERAMO MAZE AKAMBWIRA IBYATUMYE AHOMBA HAMWE N’IBITEKEREZO BYANYU BYUBAKA NGE NAZAYISHYURA AYO MUKENEYE,NDETSE NKABA NIBONEYE N’AKAZI MAZE MUREKE ABO BASHORAMARI.MFITE A0 DEGREE IN MANAGMENT NAKUYE MU BWONGEREZA!

cyiza theophile yanditse ku itariki ya: 4-05-2013  →  Musubize

Ibyisi nigatebe gatoki!!! Hotel ye igiye gutezwa cyamunara kubera amadeni? Kandi wasanga atajyaga afasha imfubyi n’indushyi? Cg ngo atange 1/10 cy’ishimwe? Ni akumiro akomeze yihangane ibyisi ni muzunguruko.

Desire MANZI yanditse ku itariki ya: 30-04-2013  →  Musubize

Azize uburayi bwe. Arya abana akibagirwa gukorera Frw no kwishyura. Inyungu ni iyo rwose. Nyuma y’ibyo natanihana azajya mu muriro.

mbaza yanditse ku itariki ya: 30-04-2013  →  Musubize

Ntanze milliyono magana atanu (500,000,000 FRW)

papy makala yanditse ku itariki ya: 30-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka