Hashyizweho uburyo bwo kohereza no kwakira amafaranga hagati ya Tigo Cash na Konti za BK utiriwe ujya kuri banki
Kuri uyu wa 18 Kamena 2015 Tigo Rwanda na Banki ya Kigali (BK) basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu rwego rwo korohereza abakiliya b’ibi bigo byombi mu kubika no kubikuza amafaranga hagati ya Tigo Cash na Konti za BK.
Tongai Maramba, Umuyobozi Mukuru wa Tigo Rwanda , agira ati “Iyi serivisi nshya iha abakoresha Tigo Cash n’abakiliya ba BK uburyo bworoshye bwo kugera ku mafaranga yabo igihe icyo ari cyo cyose, aho ari ho hose binyuze mu bakorana na Tigo ndetse n’amashami ya BK mu gihugu cyose.”

Akomeza agira ati “Dukomeje gufasha abantu bose kwibona muri serivisi z’amafaranga (financial inclusion) twubaka umubano n’ubufatanye mu buryo bwo guhererekanya amafaranga.”
Tigo kugeza ubu ngo ifite abafatanyabikorwa ibihumbi umunani mu gihugu hose batanga serivisi za Tigo Cash cyane cyane ngo ahatuye abantu benshi ndetse na hafi y’ibigo bikoresha abakozi benshi.
Maramba ati “ Iterambere riduha ingufu zo kugeza ku bakiliya bacu ibyo baba batwifuzaho; mbega nk’imikoranire muri serivisi zirebana n’amafaranga aho abantu bose bagira uko bahura muri segiteri y’ubukungu binyuze mu ikoranabuhanga.”
Kugira ngo ukure amafanga kuri konti yawe ya Tigo Cash uyabitsa kuri konti ya BK, umukiliya wa Tigo Cash yandika *200*11# ubundi akemeza yifashishije terefone ye igendanwa. Abakiliya ba Tigo Cash ubu ngo bakaba bashobora kandi kohereza amafaranga kuri TigoPesa mu gihugu cya Tanzaniya.
Dr James Gatera, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa (Chief Executive Officer) muri BK we yagize ati “Ubu bufatanye hagati ya Banki ya Kigali na Tigo Rwanda bukomeje kugaragaza intego twiyemeje yo gukomeza gutanga serivisi ntashyikirwa no guhanga udushya mu gukemura ikibazo cyo guhererekanya amafaranga dushyigikira gahunda ya Leta yo gutuma buri wese afata ku ifaranga. Ubu bufatanye bukuyeho ibyari inzitizi byose ku guhabwa serivisi z’amafaranga binyuze mu guhererekanya amafaranga hagati y’abakiliya ba Tigo Cash n’aba BK.”

Dr Gatera akomeza avuga ko imikoranire na Tigo Cash ari ntashyikirwa kubera ko ifasha abakiliya bose bakoresha BK Mobile Banking kohereza amafaranga kuri Tigo Cash mu Rwanda mu gihe ngo buri mukiliya wa Tigo Cash na we ngo ashobora kubitsa amafaranga ayakura kuri Tigo cash ayashyira kuri Konti yo muri BK atiriwe ajya ku ishami rya BK cyangwa ku cyuma cya ATM.
Izi serivisi ngo zikaba zafunguye amarembo ku mashami yose ya Tigo ndetse no ku bacuruzi ba Tigo cash babarirwa mu bihumbi umunani kuko n’amashami ya BK yose ndetse na BK Mobile Banking ngo bizajya bitanga serivisi za Tigo Cash ku bakiliya ba Tigo cash.
Gukura amafaranga kuri konti ya BK uyashyira kuri Tigo Cash ngo ukaba ushobora gukoresha serrivisi BK Mobiservi (ukoresheje terefone yawe igendanwa) aho wandika *334# ubundi ukemeza bakaguha urutonde rw’ibintu 8 uhitamo icyo ukeneye bakagenda bakuyobora ibyo ukora kuri terefone yawe.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Dushimiye cyane ubufatanye bwa Tigo Rwanda na B.K. buzadufasha kugera ku ntego yacu yo gutera imbere no guteganyiriza ahazaza. Tks!
Dushimiye cyane ubufatanye bwa Tigo Rwanda na B.K. buzadufasha kugera ku ntego yacu yo gutera imbere no guteganyiriza ahazaza. Tks!