Nyuma y’amakuru atandukanye yakwirakwijwe ko mu rusenda “Akabanga” hakoreshwa amavuta y’ingurube, bikanatuma hari abahagarika kurukoresha, umuyobozi wa Enterprise Urwibutso aravuga ko nta mavuta y’ingurube bakoresha.
Mu kiganiro yagiranye na KigaliToday tariki 31/01/2012, Sina Gerard yagize ati “Ntitwigeze dukoresha amavuta y’ingurube mu gutunganya urusenda ‘akabanga’. Nkeka ko ababivuga bashingira kuko nsigaye norora ingurube. Nzi gutandukanya ikintu n’ikindi, buri cyose mu mwanya wacyo”.
Sina avuga kandi ko abavuga ko abakozi be bahembwa nabi bitewe no kudahemberwa ku gihe, babiterwa no kutagira amakuru ahagije. Agira ati “Buri mwana w’umukozi nkoresha yigira ubuntu mu ishuri ryanjye, ku matungo norora nabo ndaboroza. Abakozi banjye barakize buri wese ku rwego rwe”.
Ku kibazo cy’uko abakozi bashobora kuba badahabwa umunsi w’ikiruhuko, avuga ko nta mukozi ujya ubura igihe cyo kuruhuka cyangwa gukemura ibibazo bye. Ati “Iyo umukozi afite ikibazo ashaka gukemura arabivuga ubundi akabikora. Gusa ntabwo twafunga ibikorwa byacu tuvuga ko ari umunsi w’ikiruhuko”.
Urusenda “Akabanga” rukorwa na Entreprise Urwibutso rwatangiye gukemangwa mo amavuta y’ingurube mu myaka ibiri ishize, bituma ingo nyinshi n’ama resitora ahagarika kurukoresha.
Ubu inzego nkuru z’aba Islam zemereye uru ruganda gushyira ikirango “Halal” gisobanura ikidahumanye kuri urwo rusenda.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|