Hari abacuruzi bazamuye ibiciro bishakira inyungu nta mpamvu - MINICOM

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iratangaza ko hari abagiye bazamura ibiciro bishakira inyungu nta mpamvu, kuko hari ibicuruzwa byazamuriwe ibiciro kandi bidafite aho bihuriye n’intambara irimo kubera muri Ukraine.

Kuva aho u Burusiya butangije intambara kuri Ukraine, hirya no hino ku isi ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli, ndetse n’ibicuruzwa byiganjemo ibiribwa n’ibinyobwa byagiye bizamuka mu giciro.

Ibi byageze no mu Rwanda aho abantu bamaze iminsi batabaza inzego zibishinzwe kugira ngo zikurikirane ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa kuko birimo kuzamuka mu buryo budasanzwe kugeza n’aho birenga ubushobozi bw’abatari bake.

Agaruka ku bijyanye n’izamuka ry’ibiciro, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Béata Habyarimana, yavuze ko hari abantu bagiye bazamura ibiciro nta mpamvu ifatika ahubwo bakitwaza intambara irimo kubera muri Ukraine.

Ati “Hari ibiciro byagiye bizamuka ariko mu by’ukuri bimwe mu byo bavuga ni byo, hari abantu bishakiye inyungu nta mpamvu, ntabwo dushobora guhuza izamuka ry’imboga, inyanya, ibijumba, n’intambara iri muri Ukraine, ntaho bihuriye, kuko ntabwo u Rwanda rutunzwe na byinshi cyane rufatira muri ibyo bihugu”.

Mu rwego rwo gushakira ibisubizo ikibazo cy’ibiciro birimo kuvugisha abatari bacye, ngo hari ibyagiye bigaragara mu igenzura inzego zifite aho zihuriye n’ubucuruzi zakoze mu gihe cy’ibyumweru bibiri bishize, nk’uko Minisitiri w’ubucuruzi akomeza abisobanura.

Ati “Mu kugenzura muri ibyo byumweru bibiri bishize, hari ibyagaragaye, nko ku isukari akenshi mu gihe cy’imvura, hari inganda zimwe zihitamo gutunganya inganda, mu basanzwe bazana isukari mu Rwanda harimo abatugaragarije ko ari ko bimeze mu nganda zabo ebyiri, bagasigara batugemurira ibiturutse ku ruganda rumwe, bitera kugabanuka kw’ibihari igihe gito, kuko icyo cyo ni ikintu kiba gishobora gukemuka”.

Hari n’abantu basanzwe bafite ibicuruzwa baranguye kera ariko bagiye babirindiriza mu rwego rwo gushaka gufatirana abaguzi bagamije gushaka inyungu ihambaye.

Minisitiri w’Ubucuruzi ati “Nk’ubu twagiye dusanga mu bijyanye n’abantu baranguye amasukari n’umuceri, twagiye kureba dusanga ibyinjiye mu Rwanda uko bingana, byaje bingana nk’uko byari bisanzwe bingana, nta mpinduka zabayeho, ariko noneho Ikigo cy’Igihugu cy’Imisor n’Amahoro (RRA) kijya kugenzura niba hari umuntu ubishyira mu bubiko akabigumishayo ategereje ko ibiciro byazamuka, hari abagaragaye bafite amasukari, yavuye Swaziland na Malawi, hari abafatiwe ibihano, abaciwe amande, n’abahagarikiwe gucuruza mu gihe cy’ukwezi”.

Hari n’abacuruzi bahisemo kudakoresha EBM bityo bigatuma bahenda umuguzi bakamugurisha binyuranyije n’uko baranguye ibicuruzwa byabo ahubwo bagendeye ku kumva ko ibiciro byazamutse.

Mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli, ngo hari ibyo Leta yigomwe igamije ko ingaruka z’izamuka ry’ibiciro zitagera ku muturage nk’uko zakabaye.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Ernest Nsabimana, avuga ko no kuri iyi nshuro hari imisoro y’ibikomoka kuri Peteroli Leta yigomwe ku buryo hari amafaranga yagiye avaho kuri Litiro ugereranyije n’ibiri ku isoko mpuzamahanga.

Ati “Ugiye mu mibare litiro ya Mazutu ubu ngubu mu Rwanda yakagombye kuba igura 1261, ariko iragura 1201, wajya kuri Lisansi yakagombye kugura 1289, ubu iragura 1256, kuva mu kwezi kwa gatatu kugera ubu ngubu tumaze gutanga hafi cyangwa arengaho gato Miliyari 15”.

Ku bijyanye no kubaka ububiko bw’ibikomoka kuri Peteroli, bushobora kwifashishwa mu gihe kirekire haramutse havutse ikibazo, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ivuga ko hari umushinga wo kubaka ububiko bwa LPG na GAS ushobora kubika ibilo bigera kuri miliyoni 17 zishobora kumara amezi ane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Njyewe ndumva ibikorwa byose ntangingo irengera umuturage irimo kuko nka leta yagakwiye kugena igiciro nkuko muri za Guma murugo byagendaga bagakwiye kwanzurango ikiro cyisukari kigomba kugura Aya,litilo yamavuta ikaguta Aya nibindi nkuko bashyiraho igiciro ntarengwa cya essance cg mazutu,ark toujour batubwira ibyo za ministere zabivuzeho ark ntamwanzuro ushyirwaho,mwibukeko ibiciro byibiribwa bizamuka nyamara umushahara wumukozi ntuzamuke.rwose turikurengana kuburyo bukabuje, murakoze!

Elyseé yanditse ku itariki ya: 8-03-2022  →  Musubize

Ntagisubizo nakimwe abantu bafite yaba MINICOM yaba na RRA batanze niba ibyo bicuruzwa bihali nibashyireho ibiciro nyabyo ubirenzeho ahanwe acibwe amande ubu isukali haraho ikilo kigura 2000 ku kg1 abanzuzi se bahembwa ayiki ko ntamaguru bagenza abaturage bakomeze kwibwa abo bishinzwe barebera!!

Lg yanditse ku itariki ya: 7-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka