Hamuritswe urubuga rwerekana ibikenerwa mu gutangiza ubucuruzi mu Rwanda

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yashyize ahagaragara urubuga rwa internet rugamije gufasha abashaka ibyangombwa byo gutangiza ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda.

Uru rubuga rushyizwe ahagaragara nyuma y’aho u Rwanda rugaragarije ubudahangarwa mu rwego rw’isi, mu korohereza abashoramari ariko ugasanga hari ibindi bitaranozwa cyane cyane mu itangwa ry’amakuru ku byangombwa bisabwa.

www.businesslicences.gov.rw ni rwo rubuga ruje guha amakuru abantu bahuraga n’imbogamizi mu gushaka amakuru hakaba n’ubwo bibeshya; nk’uko byatangajwe na Kaliza Karuretwa, umuyobozi w’igice cy’inganda n’ishoramari muri MINICOM.

mu muhango wo kumurika uru rubuga kuri uyu wa gatatu tariki 07/11/2012, Karuretwa yagize ati: “Abantu benshi bazi ko iyo barangije kwiyandikisha muri RDB biba birangiye ariko hari ibindi umuntu ategetswe kubahiriza bitewe n’ibyo agiye gukora. Urugero nka resitora atandukanye n’ushaka gukora igaraji”.

Gusa uru rubuga ntiruriho amakuru yo mu bice byose umuntu yakenera, kuko hariho ibigera ku munani gusa. Karuretwa akavuga ko bahereye ku bikomeye bagejejweho n’abikorera ubwabo basaba ko ari zo zabanza koroherezwa.

Ibyo byangombwa ni ibijyanye n’ubutaka, kunyuza ibicuruzwa kuri gasutamo, ibyangombwa byo gutwara ibyangombwa, uruhushya rwo kubaka, uruhushya rwo gutumiza imiti, gukora ibikorwa byabangamira ibidukikije n’icyangombwa kigaragaza ko nta misoro umuntu afite.

Karuretwa yakomeje avuga ko umunsi byatangiye kubahirizwa bizanagabanya igiciro abantu batangaga kugeza kuri 32%.

Uru rubuga ntirureba abaturage basanzwe, keretse uwifuza gutanga ibitekerezo no kubaza cyangwa ushaka kwinjira mu bucuruzi, kuko kugeza ubu rukiri mu cyongereza.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ko iyo website mutubwira itabaho se? Umuntu baramubwira ko ari default website page

Obama yanditse ku itariki ya: 8-11-2012  →  Musubize

kbsa ntibaho

alias yanditse ku itariki ya: 21-12-2017  →  Musubize

Ngiyo message rutanga: If you feel you have reached this page in error, please contact the web site owner:
[email protected]

It may be possible to restore access to this site by following these instructions for clearing your dns cache.

If you are the web site owner, it is possible you have reached this page because:

The IP address has changed.
There has been a server misconfiguration.
The site may have been moved to a different server.

If you are the owner of this website and were not expecting to see this page, please contact your hosting provider.

- yanditse ku itariki ya: 8-11-2012  →  Musubize

Iriya link mwatanze ntabwo ikora

hhh yanditse ku itariki ya: 8-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka