Gakenke: Umwana yihangiye akazi ko gucuruza brochette y’ibirayi yise “mushikaji”

Nizeyimana Olivier w’imyaka 16 utuye mu Kagali ka Rusagara mu Murenge wa Gakenke Akarere ka Gakenke yihangiye akazi ko gukora brochette z’ibirayi yise “mushikaji” yarangiza akazigurisha mu mujyi wa Gakenke.

Ubusanzwe abantu bamenyereye brochette y’inyama ndetse n’ibirayi byokeje, mushikaji y’ibirayi akaba ari nshya. Nizeyimana afata ibirayi akabyunura, ikirayi kimwe agikatamo ibice nka bine akabinyuza mu mavuta y’ubuto maze akabitunga ku biti bya brochette.

Uyu mwana warangije amashuri atandatu abanza, asobanura ko gutekereza gukora brochette y’ibirayi ari we wabitekereje asanga bishoboka nyuma yo kubona adashoboye kwiga amashuri yisumbuye ngo bitewe n’ubushobozi buke, kandi no gukora mu mifuruka y’abantu atabikora.

Agira ati: “Ni njye wabitekerejeho ku mutima wanjye, ibintu byose bigomba gushoboka none se iyo ubonye nta kintu urakora, ugomba kubigerageza ukareba ko birashoboka.”

Nizeyimana w'imyaka 16 acuruza brochette z'ibirayi zikamuha amafaranga. (Foto:L.Nshimiyimana)
Nizeyimana w’imyaka 16 acuruza brochette z’ibirayi zikamuha amafaranga. (Foto:L.Nshimiyimana)

Yongeraho ko aho kwiba, ari byiza kwikorera utuntu duciriritse. Ati: “Ugomba kwikorera utwawe duke tugashoboka.”

Nizeyimana afite indobo y’umweru yuzuye ibirayi ipfundikije umufuniko yanabwiye Kigali Today ko ikiro kimwe kigura amafaranga nka 170 ashobora kubyazamo brochette eshanu za 500. Ku munsi w’isoko avuga ko yinjiza inyungu y’amafaranga 3000 yashoye amafaranga 500 gusa.

Bamwe mu bariye kuri izo brochette zo mu birayi bemeza ko zifite icyanga cyiza mu kanwa kandi zifite isuku.

Mu gihe cy’ukwezi amaze muri ubwo bucuruzi, yemeza ko arimo gukora akabona bigenda none indoto ye ni kuzashaka ikindi azakora namara kubona amafaranga ahagije. Agira inama abandi bana gukura amaboko mufuka bagashaka icyo bakora cyababyarira agafaranga.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka