Abayobozi b’amakoperative basobanura ko impamvu yatumye bagwa mu gihombo ari igiciro cya kawa y’ibitumbwe cyazamutse cyane n’ikawa yabaye ibihuhwe kuko ikiro kimwe cy’ikawa yumye cyavaga mu biro 12 by’ibitumbwe, ubusanzwe byari ibiro 6.

Umuyobozi w’uruganda rwa kawa rukorera mu Murenge wa Coko witwa Nyirangwabije Therese, ati: “Ikawa zabaye ibihuhwe cyane, icyakabiri twabonye ibiciro byazamutse cyane ibitumbwe biragenda bigura hafi amafaranga 400... ririya piganwa ry’ibiciro ni ryo ryatumye inganda zihomba cyane. Wagombye gutanga 200 birazamuka byikuba kabiri.”
Undi muyobozi wa koperative “Abakundakawa ba Rushashi”, witwa Rucamumakuba Jean Marie Vianney avuga ko ikawa ku isoko mpuzamahanga yataye agaciro bagurirwa umusaruro wabo ku madolari 4 kandi bari basanzwe bahabwa amadolari 7.

Icyakora, uretse izi mpamvu zavuzwe, ngo hari n’ibindi bituma amakoperative agwa mu gihombo nk’imicungire mibi y’umutungo wa koperative aho abayobozi usanga barakoresheje amafaranga y’umurengera ku itumanaho n’ingendo ndetse n’imicungire mibi y’abakozi ba koperative bakora umwaka wose kandi ntacyo uruganda rukora.
Mu nama yahuje abayobozi b’amakoperative n’ubuyobozi bw’imirenge n’akarere, kuri uyu wa kane tariki 18/04/2013, bagaragaje ko hatangiye kuzamuka igiciro cy’ikawa kubera inganda z’amakoperative n’iz’abikorera zirwanira umusaruro w’ikawa.

Banzuye ko igiciro kitagomba kurenza amafaranga 140 ku kiro, ubirenzeho agacibwa amande angana n’ibihumbi 300. Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bahawe inshingano zo gukurikiranira hafi imikoreshereze y’umutungo wa koperative.
Inganda z’amakoperative y’abahinzi ba kawa yo mu Karere ka Gakenke zagize uruhare runini mu kongera umusaruro wa kawa zifasha abahinzi kubona ifumbire y’imborera aho zoroje abanyamuryango yazo.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|