Ku ikubitiroabikorera bagiye kuhubaka inzu nini y’ubucuruzi izaba ikorerwamo ubucuruzi butandukanye ikazaba ifite amagorofa atatu.

Dukuzumuremyi Jean de Dieu ahagarariye Gakenke Trading Company igiye kubaka inzu y’ubucuruzi y’amagorofa atatu (Complex Commercial), avuga ko batekereje ko bagomba gukora ibishoboka byose kugirango Gakenke ijyanirane n’umugi.
Agira ati “Uko byari bimeze amazu y’ubucuruzi mu byukuri ni matoya, ikindi ntabwo ari meza cyane nkuko tubyifuza,turashaka rero gucemura ikibazo cy’amazu y’ubucuruzi meza ajyanye n’igihe tugezemo kugirango bitandukane nuko twari dusanzwe turi.”
Iyi nzu y’ubucuruzi izaba ifite amagorofa atatu ikazaba igizwe n’imiryango 150 harimo izakorerwamo ubucuruzi butandukanye hakabamo amacumbi hamwe n’icumba kinini cy’inama kizaba gishobora kwakira abantu barenze 200.
Bikaba biteganyijwe ko imirimo yo kubaka Gakenke Commercial Complex izatwara amafaranga yu Rwanda miriyoni 800
Uretse Gakenke Commercial Complex abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nabo barateganya kubaka Guest House izaba ifite ibyangombwa byose bisabwa, imirimo yo kuyubaka hamwe no kugura ibikoresho bizifashishwa ikazatwara amafaranga yu Rwanda miriyoni 300.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimee, avuga ko intera akarere ka Gakenke kagezeho mu rwego rwo gushira mu bikorwa imishinga ishingiye kubufatanye bw’akarere n’abikorera ishimishije cyane.
Ati “Kano Karere ka Gakenke nta ma Hotel kagiraga, nta mazu rwose yo mu rwego rw’ubucuruzi kagiraga, muby’ukuri kari akarere gasa nkaho ari aki cyaro, ariko imihigo bari bahize ubushize bari bahize gushiraho inzu y’ubucuruzi bose bahuriramo no gutezimbere ubucuruzi, ibyo rero batweretse ko bamze gukora inyigo, igishyushyanyombonera cyashizweho.”
Bosenibamwe avuga ko bazakomeza gufatanya n’abikorera kugirango n’ibindi bazakora bizashobore kugerwaho kandi n’ibikorwa bazaba bashoyemo imari bazabafasha, kugira ngo bashobore kugaruza ayo bashoboye, bakorera inama mu mazu yabo n’ibindi byose bishoboka.
Imirimo yo kubaka aya mazu ikazatangira umwaka utaha abatuye aho agomba kubakwa bamaze kubarirwa no kwishyurwa.
Abdul Tarib
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|