Gahunga: Kubura umuriro w’amashanyarazi icyumweru byabateje igihombo

Bamwe mu bakorera ubucuruzi muri santere ya Gahunga iri mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera batangaza ko kuba barabuze umuriro w’amashanyarazi igihe kigera ku cyumweru byabateje ibihombo kubera ko bamaze icyo gihe cyose badakora.

Santere ya Gahunga yatangiye kubura umuriro w’amashanyarazi tariki 30/07/2012 ubwo abagizi ba nabi bibaga insinga nini zijyana umuriro muri iyo santere. Umuriro wongeye kugaruka muri iyo santere ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 03/08/2012 ubwo EWSA yasubizagamo urundi rusinga.

Muri icyo gihe cyose umuriro wari warabuze abakora ubucuruzi busaba amashanyarazi nibo bahuye n’ibibazo kuko nta bundi buryo bari kwifashisha kugira ngo bakomeze akazi kabo.

Manishimwe Alex ukora umurimo wo kwigisha abantu batandukanye gukoresha mudasobwa akaba anafite studio aho ashyira indirimbo kuri za CD ndetse na Memory Card avuga ko muri icyo gihe yahombye kuko yari yarafunze imiryango.

Ni igihombo ku muntu wamaze hafi icyumweru atinjiza n’amafaranga ijana nyamara yari asanzwe yinjiza amafaranga buri munsi; nk’uko Manishimwe abihamya. Agira ati “…nabara nk’igihombo kiri hagati byibuze y’ibihumbi 40 na 60 mu cyumweru”.

Hibwe insinga zivana umuriro kuri transformateur ziyakwirakwiza mu duce dutandukanye.
Hibwe insinga zivana umuriro kuri transformateur ziyakwirakwiza mu duce dutandukanye.

Akomeza avuga ko yagize igihombo kuko inzu akoreramo yishyura amafaranga ibihumbi 20 ku kwezi, ukwezi nigushira azishyura ba nyirayo n’ubwo yamaze icyumweru cyose adakora.

Munyemana Patrick ukora umurimo wo kogosha (coiffeur) avuga ko mu gihe umuriro w’amashanyarazi wari warabuze muri iyo santere we n’abo bakorana bafunze imiryango kuko nta bushobozi bafite bwo kugura imoteri yari kuzajya ibaha umuriro.

Bagize igihombo cyo kubura amafaranga yo gutanga mu bimina ndetse n’ayo gukodesha inzu. No kubona ayo kurya ntibyari byoroshye kandi ubusanzwe yaratahanaga nk’amafaranga 1500.

Agira ati “(umuriro warabuze) warebaga ukundi kuntu wajya kwiyeranja ukaba wajya no gukora akazi k’ubuyede kugira ngo ubone n’icyo gihumbi ureke kwirirwa wicaye uri gushoma”.

Abandi bantu batandukanye bacuruza ubushera cyangwa se bacuruza ifu zitandukanye, bavuga ko hari abari barahagaritse kubicuruza kuko batabonaga aho bajya gushesha amasaka cyangwa ibigori hafi.

Bakomeza bavuga ko umuriro wagarutse mu gihe cy’impera z’icyumweru kandi muri icyo gihe abantu benshi ntibakora. Bongeye gukora neza ku wa mbere tariki 06/08/2012.

Abajura biba insinga bafatiwe ingamba

Kimwe no mu murenge wa Gahunga, mu mirenge ya Rugarama na Kinoni yo mu karere ka Burera, naho hagaragaraye ubujura bw’insinga z’amashanyarazi zitwara umuriro w’amashanyarazi mwishi ziwukuye kuri “transformateur” nini (icyuma cyongera umuriro cyangwa kikawugabanya), zikawutanga mu duce dutandukanye.

Abayobozi b’iyo mirenge batangaza ko ubwo bujura budasanzwe kuko bukorwa kandi haba hariho amarondo. Bagiye kongera imbaraga mu irondo kugira ubwo bujura bucike burundu kuko bwangiza ibikorwa remezo by’iterambere.

Abaturage nabo batuye muri iyo mirenge bavuga ko bagiye gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano kugira ngo bahashye abo bantu bangiza ibyo bikorwa remezo. Abangiza ibyo bikorwa remezo ni abanzi b’igihugu; nk’uko babyemeza.

Bavuga ko abiba izo nsinga z’amashanyarazi ari abantu basobanukiwe n’iby’amashanyarazi bazijyana muri Uganda kugira ngo zizakorwemo ibindi bintu batazi amazina nk’uko abo baturage babitangaza.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka