Mu masezerano ibi bigo byombi byagiranye hemejwe ko KK Security ifata ibikorwa bya G4S byose biri mu Rwanda harimo n’ibigo bikomeye yarindaga nka ambasade y’u Bufaransa, sosiyete ya Ericsson na SKOL ndetse n’abakozi yakoreshaga bose bagakomereza imirimo yabo muri KK Security.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru Business Daily, tariki 07/03/2012, umuyobozi wa KK Security, M. James Omwando, yatangaje ko bari bamaze igihe kigera kumezi 4 bagirana ibiganiro na G4S kuri ayo masezerano. Ati “ntabwo twaguze ikigo cyose, twafashe abafatabuguzi babo bari mu Rwanda ndetse babasha no kuduhuza nabo”.
Umuyobozi wa KK Security ntiyavuze agaciro k’ibikorwa bya G4S baguze.
G4S yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2008 imaze kugura ibikorwa by’indi sosiyete yitwa Armor Group. Yatangiye ikorana n’ibigo bikomeye birimo ambasade y’Amerika. Mu mwaka ushize wa 2011 yagiye itakakaza abakiriya bayo b’imena ubu abenshi bafitwe na KK Security, bituma ihitamo guharira mukeba wayo.
KK Security inafite isoko ryo kurinda ambasade y’u Bwongereza yafunguye imiryango mu Rwanda mu 1994 yibanda cyane ku miryango ikomeye itagengwa na Leta n’abahagarariye ibuhugu byabo mu Rwanda.
Kugenda kwa G4S gusigiye isoko rinini ryo kurinda umutekano mu maboko ya KK Security na Intersec.
Kugeza ubu KK Security ifite ibikorwa mu Rwanda, muri Tanzaniya, Uganda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kandi ifite gahunda yo gukomeza kwagura ibikorwa n’amasoko mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Umwaka ushize yaguze sosiyete yo muri Tanzaniya yitwa West Kili Pty Ltd mu buryo bumwe nk’ubwo yaguzemo G4S aho igura abakiriya aho kugura sosiyete yose.
Marie Josée Ikibasumba
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwaramutse nashaka kumenya KO muha akazi umunyamahanga
muraho,nabasabagako mwadufasha kuduha amakuru afatika kunkuru ya kk security na G4S security ryokugurisha kuko twetwari abakoze ba G4s twabuze abatwishyura nyuma yokurangizwa urubanza niyo campany ya G4S.murakoze.
Muraho,mbandikiye ububutumwa ngirago mufashe kuturenganura cg kutubera abavugizi kukibazo cyacu na campany ya G4s security twakoreye akazi ko gucunga umutekano kuri U.S EMBASSY.KIGALI yanyuma bakadusezerera muburyo bunyuranyije namategeko twiyambaje inkiko ,none twabuze abatwishyura nyuma yogutsinda urubanza.birababaje kubona twaritwarabwiye inzego zibishishwe,nyuma ikagurisha tutishyuwe kandi dufitanye urubanza.